Print

Usengimana Danny yahishuye ibanga abona ryafasha APR FC kugera mu matsinda ya Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 2012

Uyu rutahizamu uri mu batsinze ibitego byinshi mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize utarasojwe kubera Coronavirus,yatangaje ko uyu mwaka bafite ikipe nziza,bityo bakwiriye kongera imbaraga cyane bakagera kure muri Champions League.

Usengimana yabwiye APR FC TV ati: ”Duhora tuganira yaba njyewe na bagenzi banjye ndetse n’abatoza, ikintu kituri mu mutwe twese ni Champions league kandi ko tugomba kugera mu matsinda niyo ntego twese dufite kandi nkurikije ukuntu twumvikana ndetse dushyira hamwe ndahamya neza ko tuzabigeraho.

Ikipe turi kumwe ni abakinnyi turi mu kigero kimwe, ubwira mugenzi wawe akakumva nk’uko wakabwiye murumuna wawe cyangwa uwo mungana, bitandukanye n’uko waba uri kumwe n’umukinnyi mukuru ugatinya kugira icyo wamubwira, Iyi kipe turi kumwe ishyira hamwe muri byose haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nidukomeza uyu mwuka ni kimwe mu bizadufasha.

Nanone biradusaba kuzakora cyane tugakuba inshuro nyinshi uko twakoze umwaka utaha kandi turabyiteguye, niyo mpamvu abayobozi bacu beza bakoze impinduka nziza, haba mu kuzana abatoza bazobereye mu mwuga w’ubutoza ndetse n’abakinnyi bazadufasha kwitwara neza kurusha uko twakoze umwaka utaha.”

APR FC iracyakomeje kwiyubaka aho bivugwa ko iri hafi kumvikana na rutahizamu Tuyisenge Jacques ndetse n’umunyarwanda ukina muri KCCA witwa Kato.