Print

BUJUMBURA:Abantu bitwaje imbunda bateye abantu

Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2020 Yasuwe: 3396

Amakuru agera kuri SOS médias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa tatu z’ijoro, kibera mu Mudugudu wa Ndayi, Zone Bikanka, Komini Mukike, mu Ntara ya Bujumbura.

Mu batewe, harimo abacuruzi b’inka bari baturutse mu isoko rya Mayuyu, agace gahana imbibe n’ahitwa Bikanka. Abateye bakaba bari bihishe mu bihuru mbere yo kubatera nk’uko bitangazwa n’umwe mu barokotse.

Usibye abapfuye, abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ijenda, Komini Mugongo-Manga. Umwe mu bapfuye yaje guhitanwa n’ibikomere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe undi yapfiriye aho baterewe.

Amakuru aturuka mu begereye igisirikare, aravuga ko bane mu bagabye iki gitero bafashwe, bagahita bicwa n’abasirikare baturutse mu Kigo cya Mujejejuru cyo muri iyi Komini ya Mugongo-Manga.

Kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye ingabo, igipolisi n’ubutegetsi, bakaba bakoresheje inama igamije guhumuriza abaturage.

Ibi bikaba bije nyuma y’igitero cyigambwe n’umutwe wa Red-Tabara ku Cyumweru gishize tariki 23 Kanama, aho uyu mutwe wavuze ko wivuganye abapolisi n’Imbonerakure nyinshi.