Print

Mu mukino we wa mbere Michael Sarpong yatsindiye ikipe ya Yanga SC

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2020 Yasuwe: 1567

Uyu mukino wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium kuri iki Cyumweru, werekaniwemo abakinnyi bashya n’umutoza mushya, ba Yanga SC yari ifite abafana buzuye iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60.

Imbere ya Jakaya Mrisho Kikwete wigeze kuba Perezida wa Tanzania, Yanga SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tuisila Kisinda ku munota wa 39, arobye umunyezamu Erick Johola nyuma yo guherezwa na Feisal Salum ‘Fei Toto’.

Yanga SC yatsinze iki gitego mu gihe hari hashize iminota 10 Aigle Noir ikina ari abakinnyi 10 mu kibuga kubera ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Umunya-Ghana Koffi Kouassi.

Rutahizamu mushya ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong wavuye muri Rayon Sports yirukanywe, yatsindiye Yanga SC igitego cya kabiri ku munota wa 52, ku mupira yateye n’umutwe ari muri metero esheshatu nyuma yo guhindurwa na Ditram Nchimbi.

Mu gice cya kabiri, umutoza mushya wa Yanga SC; Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić, yahinduye ikipe yose yari mu kibuga.

Michael Sarpong yasimbuwe ku munota wa 67 na Abdulaziz Makame mu gihe Haruna Niyonzima, we yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 54 asimbura Feisal Salum ‘Fei Toto’.

Uyu mukino wabanjirijwe n’ibirori, aho abari kuri Benjamin Mkapa Stadium basusurukijwe n’umuhanzi Rajab Abdul Kahali ‘Harmonize’ winjiye muri Stade amanukiye ku mugozi nk’umu-Commando.