Print

Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku mupolisi warashe umusore wishe amabwiriza yo kwrinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2020 Yasuwe: 3656

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru ya mu gitondo,Uyu Nsengimana yafatiwe hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bari mu kabari ndetse barengeje isaha ya saa moya.

Nsengiyumva Evariste yaarashwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20:30) ubwo we na bagenzi be basangwaga mu Kabari ko muri uriya Murenge wa Zaza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020, Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umukozi wayo wagize uruhare muri ririya raswa.

Yagize iti “ Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19.

Police yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Mu gitondo,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu musore yari asanzwe yarananiranye atega abaturage mu muhanda akabambura abandi akabakubita, nijoro ngo bamusanga mu kabari ashaka gukubita icupa umupolisi.

Yagize ati “Ni umuturage w’umusore wari warananiranye, yarwanyije inzego z’umutekano, hari ahantu bari barimo kunywera bamusohoye ashaka kuzana amacupa ngo ayakubite komanda mu mutwe, byabaye nka saa 20h30 z’ijoro.”


Comments

Nizeyimana Alphonse Ozil 1 September 2020

Mwaramutse neza? Ariko se nta handi police yarasa atari mu kico? Leta nishakire aba police bya byuka biryana mu maso pe!


Donatien 31 August 2020

Amategeko areba abantu bose. Kunywa inzoga ukarenza urugero ntaho biba bitaniye n’ibiyobyabwenge.


Innocent 31 August 2020

Bwana Kabera ngukunda ntacyo umpaye pe,ariko nkibaza ukuntu umuntu udafite imbunda yahangara umupolisi abona afite imbunda, ubwo nta bwenge aba agira koko?mujye mukurikirana ibyo abapolisi bakora nk’uko bikurikiranwa mu gisirikare mubitangarize abaturage kuko nabo si impumyi erega,maze n’umusazi ntiyapima arwanya police nkanswe umuntu uzi ubwenge,komereza aho afande abarenganyijwe mujye mubarenganura