Print

Umugeni yituye hasi ubukwe burimbanyije ibyari ibirori bihinduka amarira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2020 Yasuwe: 5880

Abashyitsi bari bitabiriye ubu bukwe barimo abaganga bakomeye bahise baha ubutabazi bw’ibanze uyu mugeni ariko birangira ajyanwe ku bitaro bya Soroka biherereye ahitwa Beersheba.

Uyu mugore w’imyaka 33 yituriye hasi mu bukwe bwe bwabaye ku munsi w’ejo gusa aba batumirwa bamufashije kudapfa kugeza ubwo ubutabazi bwahageze.

Uyu mugeni kandi ngo yari umwe mu baganga bakomeye muri Israel gusa kuri ubu yashyizwe mu bitaro by’indembe muri Beersheba.

Ubu bukwe bwari bwabereye mu rugo rwihariye ndetse amarembo yose bayafunze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubusanzwe ubukwe gakondo bwo muri Israel bwitabirwaga n’abantu benshi ariko umukwe n’umugeni ntibemerewe kurenza abashyitsi 20 bombi kubera Coronavirus.

Kugeza ubu mu gihugu cya Israel abantu 113,000 bamaze kwandura Covid-19 muri bo 906 bamaze gupfa bahitanwe nayo.