Print

Umukobwa wa Rusesabagina yavuze igihe baherukira kuvugana n’aho yaba yarafatiwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2020 Yasuwe: 10649

Kanimba yabwiye BBC ko se "yari mu rugendo i Dubai" hanyuma bumva ku munsi w’ejo ko yafashwe akazanwa mu Rwanda.

Ati: "Yahageze ku wa kane, nibwo bwa nyuma duheruka kumwumva atubwira ko ahageze ntabwo twongeye kumwumva kuva ubwo kugeza uyu munsi [ku wa mbere] ubwo twabonye ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

"Ntabwo tuzi uko yageze hariya n’ibyabaye, ni yo mpamvu dutekereza ko yashimuswe kuko ntabwo yari kujya mu Rwanda ku bushake bwe."

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Dr. Murangira B. Thierry,ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ko igihugu Rusesabagina yafatiwemo kitatangazwa "ku nyungu z’ubutabera n’iperereza rikiri kuba".

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Bikekwa ko ibihugu birenze kimwe byagize uruhare mu guhanahana amakuru yo gufata no kugeza mu Rwanda Bwana Rusesabagina.

Ntibizwi neza niba yarafatiwe i Dubai cyangwa mu gihugu cya Afurika, leta y’u Rwanda ntacyo ivuga kuri ibi. Byinshi byitezwe kumenyekana mu gihe yatangira kumvwa mu bucamanza.

Rusesabagina yari umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta y’u Rwanda, MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda,mu karere ka Nyaruguru, ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu benshi,abandi barakomereka ndetse imitungo ya rubandi irasahurwa indi iratwikwa.

Amategeko mu Rwanda avuga ko uwafashwe aregwa ibyaha n’ubugenzacyaha (RIB) agezwa imbere y’ubushinjacyaha mbere y’iminsi itanu, ubushinjacyaha nabwo bukagira iminsi itanu yo kumugeza imbere y’urukiko aho aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.