Print

Abagiye gushakira amikoro muri Arabie Saoudite babayeho nabi mu kato ka Coronavirus

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 741

Ubuzima bw’aba bimukira bwatangiye kujya mu kaga muri Werurwe uyu mwaka, ubwo icyorezo cya Coronavirus cyatangiraga gukwirakwira ku Isi hose. Icyo gihe, ubwami bwa Muhammed Bin Salman bwagize ikikango ko iki cyorezo gishobora kuzatizwa umurindi n’aba bimukira, dore ko basanzwe baba mu tuzu duto, kandi babayeho nabi ku buryo batanabona uburyo bwiza bwo kwivuza.

Ibi byatumye abenshi bafatwa n’inzego z’umutekano muri ubwo bwami, bashyirwa mu kato mu bice bitandukanye, ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko byibura hari ibice bibiri cyamaze kumenya ko bicumbikiye abo bimukira

Abenshi muri abo bimukira bakomoka muri Ethiopie, bagakora mu mirimo y’ingufu iba itakorwa n’abenegihugu cyane cyane mu bwubatsi n’ibindi.

Aba bimukira bafungiye mu tuzu duto turi hafi y’umujyi wa Mecca ndetse no hafi y’umupaka n’igihugu cya Yemen, ahakiriwe abimukira baturukaga muri icyo gihugu cyazahajwe n’intambara.

Muri izo nkambi zombi, hacumbikiyemo umubare urenze kure ubushobozi bw’abo ayo mazu akwiye kuba acumbikiye. Ni utuzu dufite amadirishya mato, kandi tutagira ubwiherero buhagije, aho abo bimukira bavuga ko umwanda wo mu bwiherero ubasanga aho baba, bikabatera indwara nyinshi ndetse bamwe bakiyahura.

Amakuru avuga ko hari abasore biyahuriye muri izo nkambi, ndetse ngo abandi barateganya kubikora igihe babura uburyo bwo kuvanwa muri izo nkambi.

Hari kandi n’abapfiriyemo kubera uburwayi, butewe n’ubuzima bubi babayemo kuko abenshi batabona amafunguro, n’abayabonye bakabona umugati mu gitondo n’agaceri gacye nijoro, amafunguro bavuga ko adahagije.

Kubona amazi yo kunywa na byo ngo ni ihurizo. Mu gihe hari ikibazo gikomeye cy’ubushyuhe muri utwo twumba, aho bwateye abenshi indwara z’uruhu n’ibindi.

U Bwami bwa Arabie Saoudite ntacyo bwatangaje kuri ibyo birego, aho amakuru avuga ko hari n’izindi nkambi nyinshi zirimo abagore hirya no hino mu gihugu.

Mu ntangiro za Coronavrus, abimukira barenga 3 000 bari basubijwe muri Ethiopie na Arabie Saoudite, mu gihe abandi barenga 200 000 bari mu nzira zo koherezwa iwabo.