Print

Uruhinja rwahanutse mu modoka igenda rugongwa n’indi modoka yazaga Imana ikinga akaboko

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 5387

Bivugwa ko uyu mwana w’amezi 20 yaguye avuye mu muryango w’inyuma w’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prius, mu mpanuka yabereye ku muhanda i Accrington, Lancashire mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yaje guhita agongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa Peugeot yari itwawe n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50.

Nyuma yo kugwa no kugongwa, uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Manchester kugira ngo yitabweho n’abaganga byihutirwa.

Abagabo babiri, bakekwa kuba ari umushoferi n’umugenzi muri Toyota Prius uwo mwana yavuyemo akagwa mu muhanda bahise batabwa muri yombi na polisi.

Nkuko Polisi ya Lancashire ibivuga, uyu mwana aracyari mu bitaro yitabwaho kugira ngo hamenyekane uburemere bw’imvune yagize ku bw’iyo mpanuka.