Print

Burundi: Imbonerakure zahamagariwe guhaguruka zikaba maso

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 2249

Ibi bikaba byatangajwe na Minisitiri ushinzwe urubyiruko mu nshingano ze mu Burundi, Ezechiel Nibigira, avuga ko igihugu kitabona ushinzwe umutekano wa buri rugo,binyuranyije n’icyifuzo cya Col. Remy Cishahayo uyobora iyi ntara.

Minisitiri Ezechiel Nibigira yabitangarije mu mpera z’iki Cyumweru gishize mu Ntara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Imbonerakure. Kuri uyu muminisitiri wahoze anakuriye urubyiruko rw’Imbonerakure, ngo nta mpamvu aba bashyirwa ku ruhande mu bijyanye no gucunga umutekano.

Asanga Imbonerakure zigomba gutegura amarondo y’ijoro kimwe n’abasirikare n’abapolisi. Ati:

Mbonerakure za Kayanza, muhaguruke, kandi mube maso. Mu Kirundi bavuga ko agatoki kamenyereye gukomba gahora kiteguye…Ntabwo tuzigera tugira abasirikare n’abapolisi bahagije ba buri rugo. Hari abumvishe nabi nabi ibiherutse gutangazwa. Mureke tubasobanurire kugirango mwumve ubutumwa: Imbonerakure zisabwe kuba maso guhera nonaha.

Ubutumwa yakomozagaho nk’uko tubikesha SOS Medias Burundi, ni ubwa Guverineri w’Intara ya Kayanza, Col. Rémy Cishahayo, wihanangirije muri Nyakanga abasivili bakora amarondo y’ijoro. Yagize ati:

Ntabwo nzihanganira umuntu wese utoteza abenegihugu, uwo ari we wese. Kuva uyu munsi, Intara ya Kayanza yashinzwe Cishahayo… Abapolisi ni inzobere mu bijyanye n’umutekano w’imbere. Igisirikare gikingira imipaka. Buri muturage agomba kwitwara nk’umukozi w’ubutasi, agomba gutanga amakuru ajyanye n’umutekano. Ntabwo asabwa gukora irondo, ni akazi ka polisi.

Ibi ariko nibyo Minisitiri Nibigira yaje avuguruza ashimangira ko Imbonerakure zigomba gufata iya mbere kimwe n’abasirikare n’abapolisi mu gucunga umutekano w’igihugu.

Ni mu gihe raporo zitandukanye z’imiryango mpuzamahanga n’iyo mu gihugu zakunze kwamagana “ihohotera rikorwa n’Imbonerakure kuva mu 2014”. Mu bindi, ziregwa harimo gutoteza, kwica no gusahura abaturage, abenshi muri bo bakaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abitwa ko barwanya ishyaka rya CNDD-FDD.