Print

Amasasu aravuza ubuhuha i Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 3443

Ni mu gihe hitegurwaga gukorwa ibizamini bibanziriza ibya leta, aho byibuze abanyeshuri 700 bari bategerejwe muri centre ya Mboko 4, I Mikenge, mu ifasi y’amashuri ya Kivu y’Amajyepfo ya 3, babujijwe kuhagera kubera imirwano bivugwa ko ikaze.

Nk’uko urubuga Actualite.cd, dukesha iyi nkuru rubitangaza, amakuru aravuga ko umutwe w’inyeshyamba wa Gumino, uyobowe na Col Rukundo Makanika, saa kumi z’igitondo wateye ibirindiro bya Mai-Mai. Imibare y’agateganyo igaragaza ko hakomeretse abasivili babiri mu gihe ibiturage bibiri byatwitswe.

Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile ya Mikenge, Nyange Saluba ati:

Ubu dufite abasivili babiri bakomeretse, bari ku Bitaro bya Mikenge, naho igiturage cya Bilalombi na Ngezi, byatwitswe kandi imibare ishobora kuzamuka kuko imirwano irakomeje yerekeza i Mikenge.

Iyi centre ya Mboko 4 ihuriyemo ibigo byinshi by’amashuri yo mu Murenge wa Itombwe, abanyeshuri basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bagombaga kuhahurira mu bizamini bibanziriza ibya leta baturutse mu bice bya Kitibingi, Magunda, Kakanenge, Kipupu, Kipombo, Tulambo n’ahandi.


Comments

James 1 September 2020

Uyu musirikare si Col Rukundo ahubwo ni Col Rukunda Makanika Michelle.