Print

Butera Knowless yongeye ashimangiriza mu mitoma urukundo akunda umugabo we

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2020 Yasuwe: 2471

Buri tariki ya 1 Nzeri, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya 5 yizihije iyi sabukuru ari umugabo washinze urugo, ni nyuma yo gushakana na Butera Knowless banamaze kubyarana umwana w’umukobwa.

Mu butumwa Butera Knowless yashyize kuri Instagram, yabwiye umugabo we Ishimwe Clement ko ari umugisha atasimbuza waje mu buzima bwe, kandi ko ko amukunda cyane. Yagize ati:

Nshuti DARAGO, wambereye umugisha muri iyi myaka yose. Sinigeze nifuza umwunganizi mwiza tujyana mu rugendo rw’ubuzima. Nkwifurije ko isabukuru ya we n’ubuzima bwawe byaba byiza nk’uko na we uri mwiza. Isabukuru nziza ndagukunda, ufite umutima mwiza.

Butera Knowless na Ishimwe Clement bamaranye imyaka 5 bari umugabo n’umugore, dore ko bakoze ubukwe bashakana kandi basezerana kubana akaramata tariki ya 07 Kanama 2016, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa bise Ishimwe Or Butera.