Print

Itangazo: StarTimes iramenyesha abakiliya bayo ko izakora amavugurura ku muyoboro wa saterite taliki 09/09/2020

Yanditwe na: Ubwanditsi 2 September 2020 Yasuwe: 1776

Bakiriya bacu,

Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi tubagezaho, taliki ya 09/09/2020 kuva saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo hazakorwa amavugururwa ku muyobora wa saterite.

Ibi bizatera ingaruka kuri sinyali (Signal) bityo abadukurikirana bazahura n’imbogamizi ariko ni iby’akanya gato.

Dekoderi ubwazo zizikorera ivugururwa ubundi zisubize ku murongo. Nyuma y’ivugururwa, mukomeje kugira imbogamizi mukureba amashene mwahamagara ku murongo wa StarTimes kuri 078 815 6600 bakabafasha.

Tubaye tubashimiye uko mubyakiriye n’ubufatanye mudahwema kutugaragariza.


Comments

Ben Gum 6 September 2020

Ariko ibyo mwigaho mwibuke ko abakoresha decoder za satellite dish dukeneye kureba TV zose zikorera mu Rwanda. Nshatse kuvuga ko television zinyarwanda zose twifuza kujya tuzireba.