Abantu bataramenyekana mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza bapfumuye inzu y’umuturage bibamo umwana w’imyaka itatu mu ijoro ryakeye.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri rishyira tariki ya 2 mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.
Amakuru avuga ko uyu mwana w’imyaka itatu watwaye n’abantu bataramenyekana, ngo yabanaga na sogokuru we nyuma y’aho nyina umubyara ashakiye undi mugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kuri ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uwaba yatwaye uwo mwana.
Ati “ Turacyari gushakisha amakuru natwe. Ni umwana w’imyaka itatu wararanaga n’undi w’imyaka umunani, bagiye bacukura ku cyumba abana bararaho batwara wa mwana w’imyaka itatu wenyine. Hanze hari akandi kumba kararamo ihene ariko ntibazitwaye.”
Yakomeje agira ati “Ubu turi gushakisha amakuru ya nyina kugira ngo aze atubwire ise w’umwana turebe ko ariwe wenda waje kumutwara. Niko tubikeka nta gihamya dufite kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu yacukuye ku cyumba cy’umwana akaba ariwe atwara ntatware ibindi bintu.”
Bivugwa ko nyina w’uyu mwana kuva yamutwita hatigeze hamenyekana uwamuteye inda kugeza na n’ubu. Kuri ubu inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwaramukiye ahabereye ibyo bibazo kugira ngo bashakishe uwatwaye uyu mwana.