Print

Akon yavuze igihe umujyi wa ’Akon City’ uzatangira kubakwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 1044

Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z’amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mbonera cy’uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n’abantu bagera ku 300,000.

Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby’uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Yasobanuraga ko yabonye ko "benshi mu birabura bakomoka muri Afurika batazi umuco wabo…

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’uyu mugabo wavukiye muri Amerika ku babyeyi bo muri Senegal avuga ati: "Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk’uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo"

Yongeraho ati: "Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara".

Akon asanzwe afite umushinga yise ’Akon Lighting Africa’ umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.

Akon yatangaje bwa mbere ko azubaka uyu mujyi we mu mwaka wa 2018 kuri hegitari zisaga 809.3713 [Kilometero kare 8.093713] mu butaka yahawe na perezida wa Senegal,Macky Sall.Uyu mujyi yavuze ko uzakoresha ifaranga ryitwa Akoin.

Akon wageze US afite imyaka 7 yagize ati "Ndashaka guhindura Africa.Ndamutse ngendeye mu nzira yanjye,Africa yahinduka nka US."Uyu mugabo ahanze amaso mu bucuruzi kurusha umuziki muri iyi minsi.

Akon yatangiye kwamamara muri 2004 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Locked Up” yaohotse kuri abum ye ya mbere Trouble.

Akon yahise azamuka mu muziki kubera ijwi rye ryiza bituma yumvikana mu ndirimbo zirenga 300 ndetse agira indirimbo 35 zaje muri Billboard Hot 100.

Akon mu muziki amaze kugira album 6 ziriho indirimbo nyinshi yikoreye ku giti cye.Yakoranye n’ibyamamare nka Michael Jackson, Snoop Dogg, Lionel Richie, Leona Lewis, Sean Paul, na Whitney Houston.

AMATEKA Y’UMUHANZI AKON

Akon ni umuhanzi uba muri Amerika, ni umwanditsi w’indirimbo, ni rwiyemezamirimo akaba umwe mu batunganya amajwi b’umwuga ndetse n’umukinnyi wa filimi uvuka mu gihugu cya Senegale.

Nyina yari umubyinnyi naho se Mor Thiam akaba yari umucuranzi ibintu byateye Akon ishyaka ryo kwiga gucuranga ibyuma by’umuziki birenga 5 harimo ingoma, gitari, icyembe n’ibindi. Agize imyaka 7 umuryango we wimukiye muri Union City muri New Jersey ibintu bitoroheye cyane Akon kwisanga muri ako gace gashyashya kuri we kuko atabashaga kwisanzura ku bana bari mu kigero kimwe bo muri New Jersey.

Ubwo Akon na mukuru we bageraga mu mashuri yisumbuye, ababyeyi babo babasize muri New Jersey bonyine basanga abandi bene wabo muri Atlanta, Georgia. Akon yinjiye mu buhanzi mu mwaka wa 2003 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ‘Locked Up” yagiye ku muzingo we wa mbere yise ‘Trouble’.

Akon yashinze inzu zitunganya umuziki ebyiri ari zo‘Konvict Muzik’ na ‘Kon Live Distribution’ ndetse nyuma yo kubona urwego rwiza iyi nzu ya Konvict Muzik yari igezeho, umuzingo we wa kabiri yawise ‘Konvicted’ bikaba byarayihesheje amahirwe yo gutsindira imyanya 3 y’ibihembo mu marushanwa akomeye cyane muri Amerika azwi nka Grammy Awards mu byiciro bibiri ari byo ‘Best Contemporary R&B Album’ kuri Konvicted na Best Rap/Sung Collaboration kuri Smack That ndetse na I Wanna Love You.

Ni we muhanzi wa mbere uririmba ku giti cye wabashije kugaragara kuri Billboard Hot 100 inshuro zirenga ebyiri zikurikiranya. Akon kandi afite indirimbo enye zahawe umudari wa platmun ya 3, eshatu zahawe umudari wa platimun ya 2 n’izirenga icumi zahawe imidari ya platimun ya 1 ndetse n’izindi zirenga icumi zahawe imidari itandukanye y’ikirenga mu nzengo z’ubucuruzi bugezweho cyane ko yagiye anaririmba indirimbo ziri mu zindi ndimi z’amahanga nk’igitamil, igihindi n’icyesipanyoru.

Akon yashyizwe ku rutonde na Guinness Book of World Records, igitabo cy’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rw’isi nk’umuhanzi umwe rukumbi wagurishije indirimbo ze cyane ku ruhando mpuzamahanga. Album za Akon ni: Trouble, Konvicted, Freedom na Stadium.

Akenshi Akon yatangaga amajwi ku bahanzi bamusabye gukorana nawe collabo ndetse kuri ubu akaba agaragara kuri Billboard Hot 100 mu ndirimbo ze zirenga 35. Yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare benshi batandukanye barimo ba Michaelo Jackson, Eminem, Snoop Dogg, Whitney Houston n’abandi benshi. Yatwaye ibihembo bya Grammy Awards bitanu kandi yatunganyije zimwe mu ndirimbo z’ibyamamare nka ba Lady Gaga, T-Pain, Kardinal Offishall n’abandi

Uyu muhanzi usengera mu idini rya Islam, afite abana batandatu ku bagore batatu batandukanye ndetse akaba ahamya ko abagore be bose bafitanye umubano mwiza, gusa ntajya yemera kubashyira ahagaragara cyane ko ubuzima abayemo bwo kumenyekana butandukanye n’ubuzima bw’umuryango we.