Print

Ubukwe bw’umukobwa w’uburanga buhebuje warongowe n’umusore ufite ubumuga bw’amaguru bukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2020 Yasuwe: 12771

Abantu benshi babonye abamfoto y’ubukwe bw’aba bageni, babyishimiye cyane babifuriza kugira urugo rwiza ndetse abenshi bahamyako uru arirwo rukundo nyarwo, nubwo hari benshi bagaragazako bashyigikiye urukundo rw’aba bombi hari n’abandi bagiye bagaragazako uyu mukobwa ntakindi akurikiye kuri uyu musore atari amafranga.

Samaza Allen, umukobwa wakoze ubukwe na Serugo Desire ufite ubumuga bw’amaguru

Samaza Allen, umukobwa wakoze ubukwe na Serugo Desire ufite ubumuga bw’amaguru yombi. Bombi bahuriye ku kuba ari abakristo. Serugo yamaze gihe kinini aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ariko muri iyi minsi ari kuba muri Kenya ari naho yakoreye ubukwe.

Ni mu gihe amakuru dufite avuga ko Samaza we yabaga mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Kenya muri gahunda z’ubukwe bwe na Serugo.
Desire na Allen ku munsi w’ubukwe bwabo byari ibyishimo bikomeye Aba bombi basezeranye kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye tariki 30 Kanama 2020 wabereye muri Kenya, ubera mu rusengero Mwiki Mountain church.
Amakuru twamenye ni uko uyu musore Serugo Desire yavutse ari muzima, aza kugira ubumuga ari mukuru, birangira bamuciyeho amaguru ye. Bivugwa ko ubu bumuga yabutewe n’amarozi. Ubwo yari afite ubumuga ni bwo yaje kumenyana n’uyu mukobwa barushinze witwa Allen Samaza.

Bivugwa ko uyu mukobwa yagiriwe inama n’iwabo yo kubenga uyu musore, ariko arabatsembera ababwira ko nta muntu n’umwe ugomba kumushimira umusore bazabana iteka. Yababwiye ko yahisemo kubana na Serugo Desire kuko ari we musore wanyuze umutima we.

Uwatanze amakuru yagize ati “…Uwo mukobwa turaturanye hano Kampala yakoreye ubukwe Kenya, urukundo rugira amabanga yarwo. Bakundanye ameze atyo, iwabo w’umukobwa baranga, umukobwa ati ‘narakunze kandi ntimwanshimira’”.

Ubwo uyu musore yambikaga impeta uyu mukobwa

Amakuru avuga ko Serugo Desire yahoze ari muzima nta bumuga afite ndetse ngo yari umuhanga cyane mu gukiga umupira, ati “Uwo muhungu yahuye n’ibibazo, yavutse ari muzima, yakinaga umupira ari umuhanga, atashye amaguru aramurya, amuriye ahita yuma, banzura kuyakata”. Na nyuma yo kugira ubumuga, yakomeje gukunda umupira aho akina umupira w’amaboko.
Inkuru y’urukundo rwabo yishimiwe na benshi, bahamya ko Samaza Allen yagaragaje urukundo rutagira uburyarya.






Comments

4 September 2020

Nibyiza cyne ndabyishimiye icyambere ni urukundo


4 September 2020

Nibyiza cyne ndabyishimiye icyambere ni urukundo


rangira 3 September 2020

Uyu mukobwa afite impamvu yamukunze.Niyo waba waramugaye,hari ibyo abantu bashobora kukubonaho byiza,bakagukunda.Wenda umukobwa yashakaga umugabo "utazamuca inyuma".Muzi Gatanya ziri hanze aha.Nta kabuza bazabyara Hungu na Kobwa.Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.


u 2 September 2020

Ariko n’uyu muhungu ni mwiza cyane, bombi ni beza. So, ubumuga ntibugomba guhagarika urukundo, ntawabwikururiye, ni ibyago byizanye.