Print

Mali: Ibrahim Boubacar Keïta wahiritswe ku butegetsi ’ari mu bitaro’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 1194

Associated Press isubiramo amagambo y’abantu babiri batatangajwe umwirondoro bari ku ivuriro bivugwa ko uyu wahoze ari perezida wa Mali ari kuvurirwamo.

Bwana Keïta w’imyaka 75, yafunzwe iminsi 10 n’agatsiko k’abasirikare kamuhiritse.

Mu ijoro ryo ku munsi yafashwemo mu kwezi gushize kwa munani, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye.

Nyuma yaje kurekurwa ku gitutu cy’amahanga, agumishwa iwe mu rugo.

Mu gihe cy’ibiganiro by’ubuhuza hagati y’intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) n’agatsiko k’abasirikare, amagambo ye yasubiwemo mu itangazamakuru avuga ko adashishikajwe no kuba perezida.

Mbere yuko ahirikwa, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bamaze amezi basaba ko yegura, bamushinja kuba intandaro yo kuzamba k’ubukungu, ruswa no kunanirwa guhashya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu.

Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Ibrahim Boubacar Keïta n’abandi bayobozi bakuru muri Mali barimo na Minisitiri w’Intebe, Boubou Cissé, batawe muri yombi.

Abafashe ubutegetsi bahise biyita Komite y’Igihugu iharanira Agakiza k’Abaturage (National Committee for the Salvation of the People), bijeje ko hazabaho inzibacyuho, ubutegetsi bugashyikirizwa abasivili, hakabaho amatora “mu gihe gikwiye.”

Bahise batangaza ko imipaka y’igihugu ifunzwe, banategeka ko nijoro abaturage batemerewe kugenda.

Bikimara kuba imiryango mpuzamahanga irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU), uw’Ubumwe bw’u Burayi (EU), uw’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa, yamaganye icyo gikorwa, isaba ko ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivili mu maguru mashya.

Abasirikare bigumuye ku butegetsi batangaje kuwa 27 Kanama 2020 ko Ibrahim Boubacar Keïta yarekuwe ndetse ari mu rugo rwe mu Mujyi wa Bamako.

Abasirikare bari ku butegetsi batangaje ko barekuye Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) nyuma y’icyumweru kimwe bamufashe, akaza no gutangaza ko yeguye ku butegetsi.

Ibrahim Boubacar Keïta yahiritswe nyuma y’imyaka irindwi ari ku butegetsi aho yari ahanganye n’igitutu cy’abatavuga rumwe na we batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Umuvugizi w’abasirikare bahiritse IBK ku butegetsi, Capitaine Djibrila Maïga, yabwiye AFP ko ‘‘Perezida yemerewe gukora ingendo, ari iwe.’’

Umwe mu bagize umuryango wa Ibrahim Boubacar Keïta yavuze ko yagarutse mu rugo rwe ruri mu Gace ka Sébénikoro mu Mujyi wa Bamako mu ijoro.

Ibrahim Boubacar Keïta w’imyaka 75 wamaze kwegura ku butegetsi ntabwo biramenyekana aho yari afungiye mu minsi yose yari amaze atawe muri yombi.