Print

Umwarimukazi w’imyaka 35 arashinjwa gusambana n’umunyeshuri we w’imyaka 15

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 6242

Uyu mwarimukazi yabwiye uyu munyeshuri ko ashobora kuba atwite inda ye nyuma yo kuryamana nawe bari mu kibuga cy’ishuri mu gihe abandi bari mu bikorwa byo guhemba mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Buckinghamshire mu Bwongereza.

Barber yabwiye abapolisi ko atigeze asambana n’uyu mwana ndetse amafoto ye yambaye ubusa ngo yoherejwe n’umuntu wamwibye telefoni arayakwirakwiza.

Umuyobozi w’ikigo uyu mwarimukazi yigishagaho yavuze ko yamenye neza ubusambanyi bw’uyu mugore n’uyu munyeshuri ubwo mu kigo hakwirakwiraga ifoto ye yambaye ubusa hejuru.

Urukiko rwa Aylesbury rwavuze ko uyu mwarimu yiyegereje cyane uyu munyeshuri ku munsi wo gutanga ibihembo ku kigo anamwongera no ku rubuga rwe rwa Snapchat.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwarimukazi yafashe uyu munyeshuri amwinjiza mu modoka arangije amujyana ahantu hiherereye bakora imibonano mpuzabitsina.
Abacamanza babwiwe ko uyu mwarimukazi yongeye gusambana n’uyu munyeshuri izindi nshuro 2 ndetse anamwoherereza amafoto yambaye ubusa kugira ngo amusaze.

Umushinjacyaha Richard Milne,yagize ati “Byose byatangiye kuwa 27 Nzeri 2018,ubwo uyu mwarimukazi yasabaga uyu munyeshuri kumutiza telefoni ye.Yabonye imbuga nkoranyambaga ze arangije amwongera kuri Snapchat.bagiye baganira urukundo rwabo rurakura kugeza amwoherereje amafoto.Uyu mwarimukazi yamubwiye ko ari koga ndetse yaza bakogana niba abishaka.

Amakuru avuga uyu munyeshuri yabajijwe n’umuyobozi w’ikigo niba yarasambanye n’uyu mwarimukazi arabihakana.

Uyu mugore yahakanye ibyo aregwa avuga ko atigeze asambana n’uyu munyeshuri ndetse atariwe wamuteye inda kuko buri wese yari abizi ko atwitiye umugabo we.

Mwarimukazi Barber yafunzwe kuwa 12 Gicurasi 2019,ashinjwa gusambanya uyu mwana gusa urubanza na nubu ruracyakomeje.