Print

Igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyongeye kuzamuka mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 1106

RURA yavuze ko igiciro cya essense i Kigali cyavuye kuri 908 Frw kigera kuri 966 Frw kuri litiro.Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 883 Frw kigera kuri 943 Frw kuri litiro.

Muri Werurwe 2020, RURA yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagabanutse kiva ku 1,091 Frw kuri litiro ya Esense kigera ku 1,088 Frw.Igiciro cya Mazutu nacyo cyagabanutse kiva ku 1,084 Frw kuri litiro kigera ku 1,073 Frw.

Kuwa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020,nibwo RURA yari yatangaje kuzamuka kw’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli aho Igiciro cya Lisansi cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 1,091 kuri litiro naho igiciro cya Mazutu ari amafaranga y’u Rwanda 1,084 kuri litiro.

Mu Ugushyingo 2019,Lisansi yari ku mafaranga 1,073 kuri litiro, naho Mazutu ari mafaranga 1070 kuri litiro.

Ihinduka ry’ibi biciro rishingira ahanini ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.