Print

Leta ya Amerika yatangaje icyo yiteze ku Rwanda kuri Paul Rusesabagina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2020 Yasuwe: 4205

Ibi Umunyamabanga wungirije wa USA ushinzwe imibanire y’Amerika n’Afurika, Tibor Peter Nagy yabitangarije kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Nzeri 2020 mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Uyu mugabo yavuze ko yabonanye na ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Matilda Mukantabana,nyuma ya raporo y’ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe na Leta y’u Rwanda.

Bwana Tibor Nagy yagize ati “Nahuye na Amb.Mukantabana uyu munsi kugira ngo tuganire ku ifatwa rya Paul Rusesabagina.Amerika yiteze ko Guverinoma y’u Rwanda izafata mu buryo bwa kimuntu,izubahiriza amategeko,igaha ubutabera buciye mu mucyo Bwana Rusesabagina.”

Kuwa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina washinze umuryango wa MRCD (Rwandan Movement for Democratic Change),ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Rusesabagina Paul yari umuyobozi w’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda ndetse bihitana abaturarwanda.

RIB yavuze akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Paul Rusesabagina ,yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954.

Amakuru avuga ko akiri muto ababyeyi be bamwohereje kwiga mu ishuri ry’Abadivantiste rya Gitwe bimufasha kumenya kuvuga neza Igifaransa n’icyongereza ku myaka 13 gusa.

Rusesabagina yashyingiranwe n’umugore we wa Mbere Esther Sembeba kuwa 08 Nzeri 1967 babyarana abana 3 barimo uwitwa Diane,Lys na Roger Rusesabagina.Uyu mugore baje gutandukana mu mwaka wa 1981.

Rusesabagina yagiye yiga mu bihugu bitandukanye birimo nka Cameroon,n’ibindi by’I Burayi birimo Ubusuwisi n’Ubufaransa aho yigaga ibijyanye n’Amahoteli.

Mu mwaka wa 1978 nibwo Rusesabagina yagiye gushaka akazi muri Hotel des Milles Collines aho yaje kwitwara neza muri aka kazi bimuhesha amahirwe yo kubona ziriya buruse twavuze hejuru z ku mugabane w’I Burayi.

Mu mwaka wa 1987 nibwo Rusesabagina yamenyanye n’umugore we wa kabiri witwa Tatiana wakoraga mu bitaro byo mu Ruhengeri baza gushyingiranwa mu myaka 2 yakurikiyeho.Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu witwa Tresor.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabaga,Rusesabagina yari umuyobozi w’agateganyo wa Hotel des Milles Collines aho yigambye ko yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri iyi Hotel nyamara abayirokokeyemo bavuze ko yabacuzaga utwabo abasaba amafaranga menshi, abatayatanze bagasohorwa

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,Rusesabagina yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abiguze ngo barokokere muri Hotel des Milles Collines batanze ubuhamya bw’ibyo bakorewe na Rusesabagina

Mu mwaka wa 2004,Rusesabagina yashyize hanze filime yise“Hotel Rwanda” Paul Rusesabagina agaragaza uburyo butandukanye yakoresheje akabasha kurokora umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye muri Hotel des mille collines.

Icyakora abarokokeye muri iyi Hoteli bahakanye bivuye inyuma ko batigeze barokorwa na Rusesabagina ahubwo yakoresheje imbaraga yari afite akabambura utwabo yitwaje ko nibabyanga ahita abasohora bakicwa.


Comments

simbizi elias 3 September 2020

Mwongere mucukumbure neza muduhe amakuru nyayo atadutera urujijo,mwavuze ko rusesabagina yavutse 1954,arongora muri 1967 ubwo se yaba yararongoye ku myaka 13 gusa aho ndumva tutemeranywa nawe munyamakuru,gusa ibyo yakoze bizamugaruke we ubwe kuko u rwanda ruratera ntiruterwa ...


rangira 3 September 2020

Ntabwo intambara irangiye kubera ko bafashe cyangwa bishe kanaka.RPF nubwo yagize “setbacks” nyinshi,igatakaza ba Rwigema,Bunyenyezi,Bayingana,etc…,ntabwo intambara yarangiye.Ahubwo byahaye RPF ingufu.Politike ntawe ujya amenya aho igana.Ntihakagire uvuga ngo:”Cyokora ejo bizaba bimeze gutya na gutya”.Ni ukwibeshya cyane.Nobody knows what the Future holds.Keretse Imana yonyine gusa.