Print

Ibaruwa Ifunguye Kayitare wayitare Dembe yandikiye abahanzi b’urungano rwe arira,yazamuye amarangamutima ya benshi[IBARUWA+AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2020 Yasuwe: 1906

Mugitondo cyo kuwa mbere tariki 1 Nzeri 2020,nibwo kayitare Wayitare Dembe yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ibaruwa ndende yise ko IFUGUYE,yandikiye abahanzi batangiranye urugamba rwo kubaka muzika nyarwanda,abibutsa inzira z’inzitane bagiye bacananamo kugira ngo umuziki nyarwanda ube uri ku rwego ubu uriho.

Iyi Baruwa Kayitare Wayitare Dembe akimara kuyishyira ku rukuta rwe rwa Facebook,yazamuye amarangamutima ya benshi,nyuma bakaba batanzeho ibitekerezo bigiye bitandukanye aho abenshi bagiye bamusaba gukomera ku ntego ndetse abandi basaba ko hazabaho ikimeze nk’ishimwe kuri aba bahanzi bashyize itafari rikomeye ku ruganda rwa MUZIKA NYARWANDA.

Ikinyamakuru UMURYANGO tukaba twabakusanyirije bimwe muri ibyo bitekerezo bitari bike byatanzwe kuri iyo BARUWA IFUNGUYE Kayitare Wayitare Dembe yandikiye urungano rwe yise ABASANGIRAGENDO.

IByo bitekerezo biragira biti : James Dusabe "Igihe kigena byose Dembe sinzi ko mwakundwa nka kera",Evode Nzeyimana "Wafashe nakanya kuko biteguye neza pe",Rukundo Jean Paul "yewe iyo nibutse abahanzi bakera ukuntu barimbaga neza indirimbo nziza zisusurutsa abanyarwanda nukuri abahanzi bakera mwomoye ibikomere byabanyarwanda byinshi",Iyakaremye P Igihozo "Burya ntibyari byoroshye niga P5 nakundaga aho wavugaga uti " ngewe ibyabahungu nabakobwa namaze kubimenya abandi bati bitubwire" mu Rwanda Hari ikibazo niba Atari ukubaha abakuru ni abakuru batamenyako bakuze".

Sendegeya Jean Paul "Kayitare komera kurugamba watangiye wicika intenge nubwo harishyamba ndabizi ko wakoze neza iryo shyamba waritsinda Kandi Abanyarwanda dukunda umwimere kuruta ibyo bishishwa badukundisha",Savio Iraguha "Reba rero ukuntu wajyagupfukamira abana bato bari mw’itangazamakuru ubasaba gucaranga indirimbozawe ubahonga n’amafrw!".

Twagirimana Pascal "Dembe nawe ninkumuvinyo yagarutse bundi bushya",Ras Ngabo "Komeza bro..nubwo watwibagiwe tugihari nka Holy Jah Doves "Inkatazakurekera" ntawe ucika intege..turacyarwana urugamba rwa live music..",Denyse Ingabire "Eeeh,ibyo byose nabirebesheje amaso iyo Good guys ,yajyaga kuri stage ivuye mu rugo kurya ubugari ,narumwana na video zayo twari tuzifite..Ariko byari hatari harimo Cynthia ubu yagiye hanze yarumubyinnyi mwiza ,ubundi Dembe nawe uritonda uri umuhanzi Mwiza Hari indirimbo wahimbiye abana rwose warakoze".

Ngendahayo Claude "Ariko yee wiyibagije amayobera,na urarenze?Wiyibagije Ikiboko Tuff gangz yaje yitwaje itsibura ingande n’inkongoman"?,Ngendahayo Claude "Kayitare Wayitare Dembe Ubundi mu muziki nya Rwanda hagakwiye kubaho gahunda yitwa#Barawitangiye turabibona tubibubahire.Abo bahanzi uvuze n’ababanjirije bakagera igihe bagahamagarwa bakabishimirwa mugitaramo cyateguwe neza ndetse tukabereka ko akazi bakoze tukikazirikana.niyo mpamvu mu myaka5 cg10 tuzabona abahanzi b’abakire hano mu Rwanda kubera inzira zaharuwe na bakuru babo batagize ikintu kigaragara gifatika bakuye mu muziki uretse kubaka izina gusa.Babyubahirwe muburyo bugaragara.✌️".

Hope Victor "Burigihe uzi icyo ashaka niyo yaba abona KO imbere hari hafi y’urupfu arakomeza. Kwibuka no kwibutsa abantu uko umuziki waruhagaze nabagize uruhare mwizamuka ryawo bivuzeko wari uwurimo neza waruzi icyo ushaka Niyompamvu udateze kuzima nka Kayitare Wayitare Dembe iryo zina rirahatana ntirijya riyamanika kuko rirategura "NEVER GIVE UP " musaza Uri icyitegererezo. Abana b’afurika !!!! Umurava, ubwitonzi, amakenga, guca bugufi, ubupfura bikuranga bituma uba indorerwa benshi bireberamo. Uri "AMAHORO" dore ko asobanuye byose. hatana tukuri inyuma mzee".

IBARUWA KAYITARE WAYITARE DEMBE YANDITSE IRAGIRA ITI:

IBARUWA IFUNGUYE NANDIKIYE ABASANGIRANGENDO MU MUZIKI ’RUNGANO RWANJYE’

Ntangiye mbasuhuza basangirangendo banjye twaruhanye mu rugamba rwo kuzamura uruhando rwa muzika nyarwanda,

Muraho murakoma.

Ikinteye kubandikira rero,nukugira ngo tubanze twibukiranye ibihe bitari bitworoheye mu rugamba rwo kuzamura umuziki nyarwanda aho twari duhanganye n’ibihungu byose byo muri East Africa ari twe banyuma mu muziki,mwibaze n’igihugu cy’u Burundi cyari kituri imbere aho wasangaga indirimbo zabo ari zo zicurangwa cyane mu Rwanda.

Nkaba mbashimira uburyo uru rugamba rwo kuzamura umuziki nyarwanda twarwitwayemo ndetse bikarangira intego twari twihaye tuyigezeho bituma barumuna bacu mu muziki baza basanga inzira twaraziharuye,nabo batubereye imfura batera ikirenge mu cyacu,kugeza ubu umuziki nyarwanda ku mpande zitandukanye ukaba uhagaze ku rwego rushimishije aho kuri Televiziyo na Radiyo byo mu Rwanda bicuranga ibihangano by’abana b’u Rwanda kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru ndetse umunsi wose,NI BYIZA,yewe twibuke ko icyo gihe hari na RADIO NA TELEVIZIYO bimwe byose by’Igihugu,ariko ubu ibintu byarahindutse.

Ubu koko niba twarabuze udukomera amashyi cyangwa ngo tubishimirwe ahubwo tukitwa INZIMYI,Murihe koko rungano rwanjye ngo tuyikomere.

Ko nziko twese tukiriho tugihumeka umwuka w’abazima,uwatuvuyemo akaba ari Dr. Jack na nyakwigendera Minani Rwema na Christophe Matata watugiraga inama nka mukuru wacu,abandi muri he ko mwabuze mugihe ibyo twabibye byari bigeze mugihe cy’isarura?!

Ese mwaba mwaratinye ISHYAMBA,?kandi nziko iryo twagiye ducamo ariryo ryari iry’inzitane ririmo amahwa menshi,imihanda idaharuye,ubukene bukabije nibindi byari imbogamizi kuri twebwe.

Ni iki cyabateye guteshuka ku ntego mukantererana ku rugamba rwa Muzika nkisanga ndi Njyenyine mu mihanda ya NYAMIRAMBO,Reka mbagaye ntimwambereye Imfura kuko abenshi muri mwe nta wansezeye!!Na MAHONIBONI Ishumi yanjye koko!!!

Ndibuka Big Dom,twimanukira mu GISHWI CY’IKIBINDA no kuri Mirongo Ine abatubona bati ’Abasore barahise’,Erega Miss Shanel yabaga ari hafi aho KIMISAGARA ati ’NDAROTA’,MAKONIKOSHWA nawe ati ’NSEKERA NSEKERA KA GASEKO’,RAFIKI nawe azaturutse mu MAJARUGURU ati ’IGIPENDE’,tukiri aho abana b’i GIKONDO nabo baba baraje ari bo KGB bati ’UYU MUKOBWA ARASHARAMYE’.

Si abo gusa kuko n’itsinda ry’abasore b’igikundiro bo mu GATENGA nabo baje bagira bati ’MUVE KU MIHANDA’ abo ni FAMILY SQUARD, Erega Imforamuheto zari nyinshi,tukiri aho Miss Jojo nawe akiri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aba aje nk’iya Gatera ati ’MBWIRA’,nibwo yahasanze mukuru we VICTOIRE agira ati ’NZARWAMBARA KU MANYWA NIJORO RWIYOROSE’,Erega sinibagiwe VD FRANK nawe waje agira ati ’NIBA UDAFITE INOTE REKA GUTERETA’,Erega umusazi arasara akagwa ku ijambo!!MAN CHARLES ati INDAYA MURAHO!MUBYO NZANYE NZANYE N’INKONI,Ubwo ibintu biba birashyushye.

JUNIOR waririmbye ’TUMUTORE’ twari dutangiye kumubura,ubwo MASAMBA na muzehe MAKANYAGA NDETSE na Natty Dready,ibintu biba birabacanze bati ’ABASORE B’INTARUMIKWA BAJE’,MASAMBA ati ’Eeehh burya ni wowe KAYITARE ntabwo narinkuzi’,NATTY DREAD nawe ati ’Eeehhh,Kayita Burya uri Rasta,nagiye i Musanze barakumbaza’,MAKANYAGA nawe ati ’Eeehh,Kayita nkuheruka uri akana uri inshuti y’umuhungu wanjye Shinan’,Nanjye ndabasubiza mu byubahiro byabo nti ’NDABUBAHA BASAZA’,tukiri muri ibyo tubona umuntu ushushanyijeho amahembe mu buryo bw’umwuka,ubwo tubonye ibikubara afite turavuga duti ’Uyu muntu hari igihe azambara amahembe ku Rubyiniriro’,aba aje agira ati ’ABASORE BO MU MUJYI TUJYE KURAMBAGIZA MUCYARO’ ubwo uwo ni ERIC SENDERI.

Rungano burya ubuhanuzi bwasoje mudahari!!Kuko kera kabaye yaje koko kwambara AMAHEMBE.

Uhm,ubwo tukiri aho twari turi mu mandazi twivunagura twigora duhanga tutaramenya ijambo GUSHISHURA,abasore rwose b’INTITI baba baje bagira bati ’SESIRIYA URAMBABAJE’ aribo THE BROTHERS,Ariko icyo gihe bakora iyi ndirimbo twayishidikanyijeho kuko twumvaga ifitanye isano neza n’indi y’abanyamahanga yagiraga iti ’Cecilia You Break My Heart’,Ubwo umunyamakuru nawe umuntu yavuga ko yari asaziye mu kibuga cy’Imyidagaduro ari we ADAMS ati ’GUSHISHURA’,Natwe tuti ’burya se bya bintu birashoboka?’.

Ubwo rero inkundura yo GUSHISHURA iba itangiye utyo,nyuma twumva haje izindi nsoresore zaje ziyita U.T.P SODJA zari zigizwe na RIDERMAN,NEG G THE GENERAL NA M.M nazo ziza muri Style yo GUSHISHURA abanyamahanga bati ’ABAMI BA CRANK’,nyuma Amabuye aba atangiye mu MATOPITO.

Erega ntaribagirwa hari undi waje aducanga aza yambaye IBIKWASI ari we KNC wiyitaga GOLDEN BOY ati ’MAMBO NI SAWA’,Ibintu ntibyari byoroshye umuntu twari tuzi nk’umubyinnyi no kwanima ’MC’ neza muri CLUB ati ’NTIBAKUBESHYE NGO NTUZAGARUKA,GENDA NI AMAGAMBO YABO’ uwo ni UNCLE AUSTIN.

Tukiri ku nkundura yo GUSHISHURA,tuba twumvishe uwitwa ngo FULGENCE agira ati ’NGWINO UNYEGERE’ bitewe n’uburyo twari tumaze kumenya kata y’abanebwe barimo kwica umwimerere w’indirimbo nyarwanda dusanga nayo ni INSHISHWA y’indirimbo y’Umuhanzi wo mu bihugu by’Abarabu yitwaga ’RAMBADINA’,Ubwo Dr. Jack aba yimitswe nk’umwami w’ibishishwa,nyuma uyu nyakwkigendera Dr. JACK aba agiye mu BURUNDI maze LICK LICK aba abaye umuzungura W’IBISHISHWA ,si ukubashishurira yimarayo ndetse ISHYAMBA ariteza imbere,ngaho ngo ABAKIMAZE ngiyo ngo TUFF GANG nabandi ntarondora.

Dusubiye inyuma gato ntabwo twakwibagirwa umusanzu w’abasore b’ababyinnyi biyitaga ’BAD BOYS, GOOD GUYS,SMART GUYS nabandi’,GOOD GUYS na BAD BOYS bakaba baragize uruhare runini rwo gushimisha abanyarwanda,kuko ndibuka icyitwaga CONCOUR DE DANCE cyaberaga kuri STADE AMAHORO ko bayuzuzaga kwinjira byabaga ari 100 ari naho umuhanzi witwa ALAIN MUKURALINDA yigaragarije aho yaje agir’ati ’MUREKATETE TETERO RY’ABATO’ mu mashusho y’iyi ndirimbo akaba yarabyiniwemo n’imwe muri aya navuze.

Uhm!!Ntimwumva ko tukiri mu babyinnyi!!nyuma abasore bagize itsinda ry’ababyinnyi rya GOOG GUYS,nibwo banyegereye bati ’Musaza,tumaze kuba abagabo,ntitugishaka kwitwa ababyinnyi dushaka kuba abahanzi’,tuba dukoranye BOLINGO ariko ndababwira nti ’MWIRINDE KUYOYOMA MWA BANA MWE’,hari uko ntagize koko..!!?

Hari n’abanyamahanga babigizemo uruhare,ari bo Academia Muzika na Tolerance Muzika,aba bose bakaba baraje biyomoye kuri INGENZI INTERNATIONAL ya MIHIGO SHUSHU.

AHWI!!Mbega urugendo.

Mwa Mfura mwe rungano twagendanye muri TUWUKATE yategurwaga na MAGGY,Ese mwarabimenye ubundi ko Maggy Yitabye Imana ,Imana imuhe iruhuko ridashira!!muri he koko ko mbakumbuye.Ndibuka haje aba Manager tuti ubu noneho ikibazo cy’amikoro kirakemutse,haza Aba Promoter nabwo tuti ’Ubu ntakuvunika ibihangano bigiye kuzajya bimenyekana mu buryo bwihuse kandi butavunanye’,Tukiri aho haba haje VIRUS yitwa ngo ISHYAMBA,riza mu matwi yacu ari rishya,rikurikizwa amagambo y’amacantege y’urwiyerurutso arimo kunenga IBIHANGANO BYACU bati ’Indirimbo ntikoze neza,amajwi yayo ari hasi.....’biba bitubereye amayobera,ndibaza ari naho buri wese yagiye agenda anyonyomba adasezeye nshiduka nsigaye ndi NYAKAMWE mu rungano,ibaze ko no mu bindi bintu byambabaje ari MANI MARTIN mperuka guhura nawe akabwira ko agiye kuva mu MUZIKI,maze ndamubaza nti ’Kuberi iki’ nawe aransubiza ati ’ISHYAMBA NTIRYOROSHYE’ nanjye ndongera ndamubwira nti ’UMWANA W’EJO BUNDI KOKO..!MARTIN KOMEZA HATANA URI UMUHANGA’.

Rungano rero iyi ikaba yari ibaruwa ifunguye narimbandikiye mbibutsa ibihe bitari bitworoheye twanyuzemo kugira ngo umuziki nyarwanda ube ugeze ku rwego uriho ubu,kuko nitwe twabigizemo uruhare rukomeye bityo bituma barumuna bacu mu muziki baza basanga inzira twaraziharuye,kuko rwari urugamba rukomeye kugira ngo twemeze umunyarwanda ko agomba kumva ko umuhanzi nyarwanda nawe ashoboye kurusha LOLILO Na BIG FIZZO tutibagiwe na Mr NICE ndetse na JOSE CHAMELEONE,KOFFI OLOMIDE ntibagiwe na NAMELESS.

Nkaba nsoje mbifuriza kugira ubuzima bwiza no guhirwa mubyo mwagiyemo gusa munasubiza amaso inyuma mukibuka icyatumye muba abo muri bo ubu,Nanjye munyibuka nk’umusangirangendo mwasize ku rugamba mwe mutabashije kwihanganira mugahitamo kwitwa abavuye ku Rugerero rw’Umuziki.NDACYABUBAHA KANDI NZAHORA MBUBAHA.

Yari ubakunda kandi uhora abazirikana nk’ABANYABIGWI b’umuziki Nywaranda KAYITARE WAYITARE DEMBE.


Mu gushaka kumenya birambuye intandaro y’iyi baruwa yuzuyemo amarangamutima menshi,ikinyamakuru UMURYANGO cyaganiriye na KAYITARE WAYITARE DEMBE ,maze atubwira ko yicaye hamwe yibuka ibihe byiza bivanze n’ibigoranye yanyuranyemo n’aba bahanzi yashyize muri iyi baruwa atakibona,bityo bimutera gufata umwanya uhagije wo kwandika iyi baruwa yibaza aho bagiye ndetse anabakumbuza ibihe byose bagiye bacamo.

Twifuje kandi kumenya yandika iyi Baruwa uko muri we yarameze kuko uyisomye yuzuyemo amarangamutima,maze arerura atubwiza ukuri ,aho yagize ati "Cyakora ntakubeshye iyi Baruwa nyandika nageze hagati mfatwa n’ikiniga ndarira,ku buryo byantwaye iminota igera kuri 3 nkiri kuririra ahantu nari niherereye ndimo nyandika,Uyisoma wese uzi biriya bihe byacu ndabizi neza ko nawe n’imbimwibutsa ikiniga kiramufata kwihangana bimunanire..kuko byari ibihe bigoranye kandi nanone byari n’ibihe bishyushye..biryoshye".

REBA HASI INDIRIMBO KAYITARE WAYITARE DEMBE YAGARUKIYEHO MU KIBUGA NYUMA YO KUMARA IMYAKA 10 ADASOHORA INDIRIMBO: