Print

Umuhanuzi Joshua uzwiho gukora ibitangaza yagiriye inama Lionel Messi

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2020 Yasuwe: 6980

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2020, umuhanuzi ukomeye ku Isi ukomoka muri Nigeria, Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) na we yagerageje gutanga inama z’ukuntu Messi yakemura ikibazo afitanye n’ikipe, hatabayemo kurakaranya hagati ye n’abayobozi bakuru.

Gushaka gutandukana na FC Barcelone kwatewe ahanini n’ibihe bishengura imitima iyi kipe yanyuzemo mu myaka itanu y’imikino ya UEFA Champions League ishize, aho yagiye yandagazwa n’amakipe nka AS Roma, Liverpool na Bayern Munich iherutse kuyinyagira ibitego 8-2 muri ½ cy’irangiza.

Byatumye umutoza Quique Sétien yirukanwa, asimburwa n’Umuholandi Ronald Koeman watangaje ko agiye kubaka ikipe bundi bushya, abakinnyi bakuze bakerekeza ahandi.

Ibi byatumye umuhanuzi TB Joshua akoresha urubuga rwe rwa Instagram, asaba Messi kutagenda arakaranyije n’ubuyobozi bw’ikipe, agira ati: “Ntabwo ari inama nziza ko Lionel Messi yava muri Barcelone abihiwe ndetse anakoze icyaha. Ntabwo byashoboka ko wabana n’undi neza mu gihe usize uwo mwabanaga mwanduranyije. Iyi ni yo nama nzira nagira Lionel Messi. Amateka ni yo adutunze.”