Madamu yawo n’umukunzi we Grand P ukomoka muri Guinea bari mu rukundo rwatangaje buri wese wababonye gusa benshi bahakanye ko badakundana ahubwo ari ugushaka gucuruza.
Aba bombi bavuze ko “Urukundo rwabo arirwo rw’ingenzi kurusha uko bangana”mu rwego rwo gusubiza ababashinje ko uru rukundo ari uruhimbano rugamije kwishakira amafaranga.
Uyu muhanzikazi w’umunya Cote d’Ivoire unakora akazi ko kumurika imideli witwa Eudoxie Yao yavuze ko urukundo rwe n’umuhanzi Grand P rumeze neza nubwo bakomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu Eudoxie Yao n’umwe mu bagore babyibushye cyane ndetse ni na muremure mu gihe uyu Grand P we afite ubumuga.
Grand P ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Moussa Sandiana Kaba, yavukanye uburwayi bwa progeria,budakunze kubaho ariko bwangiza imikurire y’umuntu.
Eudoxie Yao yamaganye bikomeye abantu bakomeje kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko badakwiranye avuga ko bombi bishimye ndetse “Uko umuntu agaragara ntacyo bivuze.”
Abinyujije kuri Instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni, Eudoxie Yao yagize ati “Turishimye twembi kandi nicyo kintu k’ingenzi.Ndashimira buri wese udushyigikiye.Igihagararo ntigikora mu rukundo.”
Grand P yatunguye benshi ubwo yavugaga ko akundana n’uyu munyamideli avuga ko yiteguye kumugira umugore bagashyingiranwa.
Mu minsi ishize, Eudoxie Yao yihanangirije Bwana Grand P ko akwiriye kureka ibyo kumuca inyuma yirirwa asomana n’abandi bakobwa.
Yagize ati “Mukunzi wanjye Grand P,uvuga ko ushaka ko nkubera umugore ariko ni wowe ukunda gusomana n’abafana bawe.Ushobora gutuma ababyeyi banjye banga ubukwe.Guma hamwe kuko ndabizi ko unkunda.”