Print

Perezida Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba afite inkomoko mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2020 Yasuwe: 3335

Yabivuze asubiza umwe muri bo witwa @MwoyoG wavugaga ko yemera abitwa ‘Abanyankole’ ariko atemera Abanyarwanda ari ubwoko buba muri Uganda.

Uriya muntu uri mu bakurikirana Museveni kuri Twitter we yemeza ko atajya yiyumvamo Umunyarwanda cyangwa abandi bafite aho bahurira na bo.Perezida Museveni na we yamusubije ko atemera Abanyarwanda nk’uko uriya umukurikira abivuga.

Mu kumusubiza, Perezida Museveni yavuze ko ari Umusiita, Umubyeyi umubyara (Nyina) akaba Mweene Rukaari.

Ati: “Uzarebe mu gisekuru cyange kuva ubu kugeza isi yaremwa, uzasanga nta Bunyarwanda na mba bundimo!”

Ibi kandi Museveni abitangaje nyuma y’uko hari hashize iminsi mike, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) asabye Komisiyo y’Amatora ya Uganda gusaba Museveni kwerekana impapuro z’amashuri ye n’imyirondoro ye y’amavuko kuko ashobora kuba atari ‘UmunyaUganda nyakuri’.

Museveni we yongeyeho ko n’iyo aza kuba Umunyarwanda ntacyo byari kuba bitwaye kuko na bo ari Abanyafurika.

Ati: “Ishyaka ryacu NRM rifite inshingano zo kubwira Afurika yose, ntabwo twe tubwira ubwoko buto bw’abantu, cyangwa Uganda gusa.”

Perezid Museveni ariko avuga ko uko bimeze kose, Abakoloni ari bo baciyemo ibice abaturage bahoze bakoze igihugu kimwe, bityo ko ibyo kuvuga ngo aba ni aba, na bariya ni bariya ntacyo byafasha Afurika.