Print

Liliane Umuziranenge warongowe na Alpha Rwirangira yahamije uburyo yabonye uwo Roho ye ikunda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2020 Yasuwe: 3771

Liliane yakoze ubukwe na Alpha, ku wa 22 Kanama 2020, ntiyari asanzwe azwi mu itangazamakuru, ndetse na Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragariza abakunzi be mbere yuko barushinga.

Mu ijoro ry’uyu wa Kane, tariki 02 Nzeri 2020, Liliane yasohoye amafoto abiri, mwe imugaragaza ahoberanye na Rwirangira indi bafatanye akaboko bateye intambwe bagana imbere.

Yanditse avuga ko yabonye uwanyuze Roho ye. Ati “Abafite inyota ntibazongera kuyigira ukundi. Kandi ushakisha azabona icyo ubugingo bwe bwifuza. Nabonye uwo Roho yanjye ikunda.”

Liliane yarengejeho indirimbo za Salomo 3 : 4 hagira hati “Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mana, mu cyumba cy’uwambyaye.”- Salomo yabaye umwami wubakiye uwiteka urusengero, akaba umuhungu wa Dawidi.

Ni ubutumwa bwavuzweho na benshi babifurije kurushinga rugakomera. Ni mu gihe Alpha Rwirangira, we yakoresheje ‘emoji’ zigaragara ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwe na Liliane.

Alpha Rwirangira aherutse gutangazako agiye gutangira gushyira hanze filime y’uruhererekane izaba ikubiyemo byinshi bigaragaza ubuzima bwe n’umukunzi we.