Print

Ngororero: Ushinzwe uburezi mu murenge yanyoye arasinda ahohotera abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2020 Yasuwe: 1947

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero witwa Batumika Theogene, akurikiranwe n’urwego rw’ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Matyazo Tuyishime Dieudonne yabwiye KT Radio dukesha iyi nkuru ko Batumika yashyikirijwe (RIB) ngo akurikiranweho amakosa yakoze yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agasinda, ndetse agasagarira abaturage.

Ati" Akurikiranyweho kwitwara nabi bikubiyemo n’ibyo by’ubusinzi,akabangamira abaturage ababwira nabi,harimo n’umwana waje gukomereka ayoboye abarimo gukorera aho ngaho,amusesereje amubwiye amagambo mabi aramukomeretsa ararira".

Uyu Gitifu yavuze ko uyu Batumika yari umukozi mwiza gusa ngo "umuntu ukora aranakosa" ndetse yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo akoze amakosa ariko ngo agenda afatirwa ingamba zitandukanye.

Uyu Matyazo yavuze ko harakurikiraho kumubaza kuri iyi myitwarire mibi idakwiriye kuranga umuyobozi by’umwihariko ushinzwe uburezi.

Uyu Gitifu yavuze ko nubwo Batumiki ashinzwe uburezi ariko akwiriye no kwitwara neza mu bantu kuko no kubigisha biri mu nshingano ze ariyo mpamvu arabazwa inshingano ze yaba mu murenge no muri RIB.

Gitifu Matyazo yavuze ko umuyobozi akwiriye kwitwararika kugira ngo abere abandi urugero ndetse ngo umuyobozi akwiriye gutanga urugero mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo n’umuturage amurebereho.

Uyu muyobozi kandi akaba azisobanura mu rwego rw’akazi nk’uko bikorwa mu mabwiriza agenga abakozi.