Print

Umugore winjiye mu kibuga yambaye utwenda tw’imbere ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yasuye u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2020 Yasuwe: 5513

Kinsey Wolanski yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse arishima cyane nkuko amashusho n’amafoto yagiye hanze abyemeza.

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ku wa Kane, Kinsey Wolanski yagaragaye yambaye agapfukamunwa ari imbere y’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Yavuze ko gusura ingagi byahoze mu nzozi ze, aho yifuzaga kuzamuka n’amaguru mu birunga biri hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo.

Ati “Ibi byahoze ari inzozi zanjye igihe kirere. Kuzamuka intera ndende muri pariki y’igihugu y’ibirunga ku mipaka y’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkabona ingagi zo mu misozi.”

Uyu mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa filime, yavuze ko kandi yashimishijwe no kubona ingagi zo mu birunga zariyongereye mu gihe mu myaka itanu ishize zarashoboraga kuzimira kubera igabanuka ryazo.

Ati “Ingagi, mu myaka itanu ishize zari mu byago byo kuzimira kandi twishimire ko hatewe intambwe ishimishije mu kuzibungabunga bikozwe n’abazitaho bazisura.”

Wolanski yinjiye muri iki kibuga ku munota wa 18 ubwo umukino wari urimbanyije Liverpool ifite igitego 1-0 yambaye utwenda tugaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.

Uyu Murusiyakazi yari yambaye akenda kagaragaza imyanya ye y’ibanga kanditseho imbere ngo ’Vitaly Uncensored’ ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Liverpool yatsinzemo Tottenham 2-0.

Iri jambo ryari ryanditse kuri uyu mupira we ngo ni izina ry’urubuga rwa filimi z’urukozasoni rw’uwari umukunzi we.

Uyu mugore Wolanski winjiye mu kibuga mu gice cya mbere cy’uyu mukino,yari umukunzi w’umugabo witwa Vitaly Zdorovetskiy ukora akazi ko gushyira hanze filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo nawe yinjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 wahuzaga Ubudage na Argentina muri Brazil,yiyanditse mu gituza ngo ’natural born prankster’ .

Uyu mugore yirukanse mu kibuga ubwo Liverpool yari yamaze kubona igitego 1-0 birangira abashinzwe umutekano bamufashe bajya kumufunga baje kumurekura umukino urangiye arataha.