Print

Abantu 49 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 28 barayikira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2020 Yasuwe: 1397

Aba bantu 49 barwaye barimo 29 ba Kigali (bapimwe mu masoko), Rusizi:10, Karongi:3, Kayonza:2, Kirehe:1,Nyamasheke:1, Musanze:1, Nyamagabe:1, Nyaruguru:1. Abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda ni 4,304.

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 28 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,191, abakirwaye ni 2,095.Abamaze gupfa ni 18

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Inzobere mu buvuzi zagaragaje ubuziranenge bw’urukingo rwiswe ‘Sputnik-V’ riherutse gukorwa n’u Burusiya mu guhangana na Coronavirus.

Ikinyamakuru Lancet kinyuzwamo inkuru zijyanye n’ubushakashatsi ku buzima, cyatangaje ko abantu bakoreweho igeragezwa ry’urwo rukingo, imibiri yabo yagiye ikora abasirikare b’umubiri babasha guhangana na Coronavirus.

Amagerageza yakozwe hagati ya Kamena na Nyakanga uyu mwaka, agakorerwa ku bantu 76, yagaragaje ko abafashe urwo rukingo imibiri yabo yagiye ikora abasirikare bo kurwanya Coronavirus kandi ntihagire izindi ngaruka urwo rukingo rubagiraho.

Muri Kanama nibwo u Burusiya bwatanze uburenganzira ko urwo rukingo rwatangira gukoreshwa imbere mu gihugu.

Ikinyamakuru Lancet cyatangaje ko nubwo nta ngaruka urwo rukingo rwagaragaje, hakenewe irindi genzura ryimbitse kugira ngo hemezwe koko niba nta ngaruka ruzagira ku buzima bw’abazaruterwa kandi ko ruzarinda abantu Coronavirus.

Urwo rukingo rwiswe Sputnik-V mu guha icyubahiro icyogajuru cya mbere cyoherejwe mu isanzure na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Bamwe mu nzobere z’i Burayi zasabye abantu kwitondera urwo rukingo, bakabanza gutegereza ko rwemezwa.

Hari ababona ko kuba urwo rukingo rwemewe n’ibinyamakuru by’ubushakashatsi nka Lancet, ari intambwe ikomeye n’iturufu yo gucecekesha abanengaga urukingo rw’u Burusiya.

Mu Burusiya mu cyumweru gishize hatangijwe igerageza rusange ry’urwo rukingo aho byitezwe ko rizitabirwa n’abantu bagera ku 3000. Mu Ukuboza cyangwa Ugushyingo uyu mwaka, nibwo rutangira guhabwa abantu bose.

Kugeza ubu inganda zikomeye mu gukora inking ku Isi ziri mu isiganwa zisizanira kuvumbura urukingo rwa Coronavirus vuba, dore ko icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga ibihumbi 850, mu gihe abagera kuri miliyoni 26 banduye ku isi hose.