Print

Congo:Hakajijwe umutekano imbere ya Ambasade y’u Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2020 Yasuwe: 3825

Nkuko byatangajwe na 7Sur7.cd dukesha iyi nkuru, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa haparitse imodoka enye z’abapolisi bacunze umutekano, nyuma yuko abigaragambya bakamejeje basaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yakwirukanwa.

Gusa nk’uko kiriya gitangazamakuru cyakomeje kibitangaza, Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abo bigaragambyaga.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru amahuriro y’Abanyekongo aharanira impinduka (LUCHA) na Filimbi yari yegereye Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa ashaka kumumenyesha ko arimo gutegura igisa nk’imyigaragambyo yo kwicara imbere ya Ambasade y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Intego y’iyo myigaragambyo yari ugusaba ko Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, yirukanwa, ibi akaba ari nyuma y’amagambo ye bavuga ko ari aya agasuzuguro no guhakana iyicwa ry’abaturage b’abasivili biciwe i Kasika muri Kivu y’Amajyepfo, bakemeza ko ubwo bwicanyi bwagizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda hamwe n’ibyitso byazo by’Abanyekongo mu myaka isaga 20 ishize.

Ubutumwa Ambasaderi Vincent Karega yanyujije kuri twitter agira icyo avuga kuri ubwo bwicanyi bw’i Kasika bwabaye ku itariki 24 Kanama 1998 bugahita buhanagurwa, bwahise buteza impaka kuri uru rubuga nkoranyambaga.

Abanyekongo ku mbuga nkoranyambaga ndetse na bamwe mu banyapolitiki barimo Martin Fayulu, bararakaye kubera ko uyu mudipolomate yavuganiye u Rwanda, bamushinja guhakana ndetse basaba ko yirukanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubutumwa bwa Karega bwagiraga buti:

Kudahuza bigaragara hagati y’ishusho n’amateka. Ibisobanuro byoroheje ku birego bikomeye. Kurega nta bimenyetso byitwa amahano. Imidugudu idafite amazina, abantu 1100 bapfuye n’amazina abiri. Imiterere y’ibyaha n’imyirondoro y’abanyabyaha bidashyirwa ahagaragara. Ni ugushinja cyangwa ni poropaganda?

Kuva icyo gihe Ambasaderi Karega yakomeje kwibasirwa na bamwe mu Banyekongo bashaka ko yirukanwa ku nshingano ze, ariko mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique avuga kuri iki kibazo yavuze ko abifuza ko yirukanwa bose nta wufite uburenganzira bwo kumwirukana.