Print

Chelsea yaguze umukinnyi wa 06 muri uyu mwaka wujuje miliyoni 230 z’amapawundi yashoye ku isoko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2020 Yasuwe: 1892

Kai yasinyiye Chelsea akurikiye abandi bakinnyi barimo Thiago Silva, Malang Sarr, Ben Chilwell, Hakim Ziyech na mwene wabo Timo Werner bose batanzweho miliyoni 230 z’amapawundi.

Kai w’imyaka 21 niwe mukinnyi uhenze kurusha abandi bose baguzwe n’ikipe yo mu Bwongereza aho anganya agahigo na Paul Pogba wa Manchester United.

Umukinnyi waguzwe amafaranga menshi avuye mu Bwongereza ni Philippe Coutinho wagiye muri FC Barcelona avuye muri Liverpool aguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi.

Kai niwe mukinnyi uhenze kurusha abandi bose bakomoka mu Budage ndetse ni nawe uhenze cyane mu mateka ya Chelsea kuko yakuyeho agahigo ka Kepa Arrizabalaga,wari waguzwe miliyoni 72 z’amapawundi.

Kai akimara gusinyira Chelsea yagize ati "Ni inzozi zibaye impamo gukina mu ikipe ikomeye nka Chelsea mfite amashyushyu yo guhura n’abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’abatoza.Ndishimye cyane kuba ndi hano."

Ibi n’akazi gakomeye kakozwe n’umuyobozi wa Chelsea,Marina Granovskaia,wavuze ko abakinnyi bose ikipe yifuza azabazana none bose bahageze.

Hakim Ziyech na Timo Werner bageze mu ikipe mbere yo gufungura isoko ry’uyu mwaka abandi bose baza babakurikiye.

Chelsea izatangira Premier League 2020/2021 kuwa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 ihura na Brighton.