Print

Nyarugenge: Polisi yarashe umusore wakekwagaho kwiba washatse gutoroka aho yari afungiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2020 Yasuwe: 1924

Uyu Munyaneza yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.

Uyu musore w’imyaka 23 yari yatawe muri yombi ku wa 29 Kanama.

Polisi y’Igihugu ikunze kugira inama abantu yo kwirinda ibyaha, bakurikiza amategeko, birinda gushaka gutoroka nko mu gihe bari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Agace iyi nsanganya yabereyemo ka Kimisagara hashize iminsi kavugwamo ubujura burimo ubwo kwambura abantu telefoni n’ibindi.

Source: IGIHE


Comments

Frank 5 September 2020

Yafashwe kuri 29/8 yarashwe kuri 5/9... bivuze Ko amaze iminsi 8 afungiwe mu “rwunge rw’amashuri”.. ibyo ubwabyo ntibyemewe n’amategeko kuko ni ifungwa rinyuranije n’amategeko .. Let alone kumurasa..

Ikindi kandi nziko basohoka bambaye amapingu... niba umupolisi 1 cg 2 badashobora kubuza umuntu wambaye amapingu gutoroka ubwo ntihakwiye kurebwa ku myitozo bahabwa??