Print

Karekezi Olivier arateganya gusubira i Burayi kubera ibibazo biri muri Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2020 Yasuwe: 2132

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier umaze ukwezi kumwe ageze i Kigali,yatangiye gutekereza uburyo yasubira iwe muri Suède, aho avuga ko hari ibitarasobanuka ngo asinye amasezerano yumvikanye na Kiyovu Sports.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko impamvu imwe yatuma Karekezi Olivier asinyira Kiyovu Sports ari uko iyi kipe yayoborwa na Mvukiyehe Juvénal, we yita “Perezida” ndetse ni we wamuhaye miliyoni 3 Frw zo kwisuganya ageze I Kigali.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko abari hafi y’uyu mutoza, bavuga ko adashobora gukora ikosa ryo kuguma muri Kiyovu Sports itarimo abagize uruhare ngo ayizemo kuko ibyo yaboneye muri Rayon Sports aherukamo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, byamubereye isomo, aho yirukanywe na Komite ya Muvunyi Paul nyamara yari yarazanywe na Gacinya Chance Denis.

Aganira na Radio 10 kuri uyu wa Gatanu, Karekezi Olivier yavuze ko azasinyira rimwe n’abandi bakozi bose bazakorana uhereye ku muntu ushinzwe ibikoresho by’ikipe ndetse akaba yizeye ko ibyo bakeneye byose bihari.

Uyu mutoza yavuze ko mu gihe byaba ngombwa ko asubira i Burayi, yagenda nyuma ya tariki ya 15 Nzeri.

Ati “Ibitameze neza muri Komite nifuza ko babikemura. Uyu munsi nshobora gusinya, perezida wundi uje akavuga ngo ibiri mu masezerano ntiyabishobora, icyo gihe ntabwo naba ndi umutoza wa Kiyovu Sports.”

“Icya kabiri, mbere y’uko nsinya ngomba kubanza kumenya niba staff yanjye [abo tuzakorana] niba bose byarangiye, tuzasinyira hamwe turi hano. Ntabwo icyemezo cyo kugenda ndagifata, mfite imbanziriza masezerano nk’umutoza. Ngomba kubanza kumenya uwo nzabaza icyo nzakenera.”

“Inama y’Inteko Rusange ni ryari? Nzayitegereza nta kibazo. Niba tariki ya 13 [Nzeri] nzayitegereza nta kibazo.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe hazabera inama y’Inteko Rusange idasanzwe izaberamo amatora, ni nyuma y’uko mu kwezi gushize akanama k’inararibonye za Kiyovu Sports, kasabwe gusesengura raporo ya Komite Nyobozi isoza manda yayo muri uku kwezi no kugena igihe hazabera indi nama idasanzwe, izaberamo amatora.

Muri Kiyovu Sports, ishyamba si ryeru nyuma y’uko bivugwa ko hakiri ibice bibiri hagati y’abashyigikiye Mvukiyehe Juvénal na Ntalindwa Théodore bashaka kuyiyobora.

Yaba Mvukiyehe Juvenal washoye akayabo mu kugura abakinnyi cyangwa Ntalindwa usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere barifuza kuyobora iyi kipe.

Mvukiyehe uherutse gufungura ibiro bishya bya Kiyovu Sports,yaguze imodoka [bus] azaha Kiyovu Sports, aho yamaze kuyiteresha amarangi y’amabara yayo ndetse yiteguye kugoboka ikipe mu bibazo bitandukanye by’ubushobozi nyuma y’uko atanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuwa Kabiri,tariki ya 04 Kanama 2020, Karekezi Olivier uheruka kwemerera Kiyovu Sports kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere, yari yavuze ko atazafata indege imuzana i Kigali mu gihe iyi kipe ikivugwamo umwuka mubi.

Ati “Niba abayobozi bombi twaravuganye bagashyira amasezerano ku meza bakanyoherereza imbanziriza masezerano kuri email nkasinya, bose bari kumwe bafite umwuka mwiza tuvugana ko tugiye gusenyera umugozi umwe, ubu bakaba batakivuga rumwe, ndumva ntacyo naba nje gukora.”

“Itike yanjye iri tariki 8 Kanama, mu gihe bicaye hamwe ikibazo bakakirangiza niba bafite inama ryari, ubwo nta kibazo ariko mu gihe batarakemura ikibazo bo bagende aho baguriye itike bajye kuyihinduza kugeza igihe ibibazo bizakemukira.”

Karekezi w’imyaka 37, yabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse ari mu bakinnye CAN 2004 yabereye muri Tunisia.