Print

Meya wa Rutsiro yaterewe ivi n’umukunzi we banasezerana mu Murenge [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 9722

Nkuko amafoto yabigaragaje,Nsengimana Fabrice yateye ivi asaba Ayinkamiye ko yamubera umufasha undi arabyemera bahita bajya gusezerana mu murenge.

Meya Ayinkamiye yatangarije Ikinyamakuru Imvaho Nshya,ko aya makuru ari ukuri yasezeranye n’umukunzi we usanzwe ari rwiyemezamirimo.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu nk’uko umwe mu bakozi b’Akarere ka Rutsiro yabibwiye Imvaho Nshya.

Abakozi b’Akarere ka Rutsiro ari na ko Ayinkamiye abereye Umuyobozi bishimiye intambwe y’ubuzima bushya umuyobozi wabo yateye, bakaba bamwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bw’umuryango agiye gushinga na Nsengimana Fabrice.

Umwe yagize ati: “Twishimiye intambwe Umuyobozi w’Akarere unatuyobora mu kazi yateye. Twabishimiye Imana kandi twizeye ko azagira ubukwe bwiza”.

Biteganijwe ko gusezerana imbere y’Imana ari umuhango uzabera kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali, imiryango n’inshuti bakazakirirwa muri Hoteli ya St Famille ku itariki 12 Nzeri 2020, ariko hakazubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.



Comments

masozera 7 September 2020

Uyu mugabo ngo yari Umufurere w’Abagatolika.Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.