Print

Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Perezida Kagame bamutakambira ngo abakize icyemezo cya RGB

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 2099

Iyi baruwa yari ifite umutwe ugira uti “Gutakamba,gusaba kuvanaho icyemezo RGB yafatiye umuryango wa Association Rayon Sports cyo guhagarika inzego zawo zose.”

Aba banyamuryango bandikiye Perezida Kagame ku munsi w’ejo tariki ya 03 Nzeri 2020 mu ibaruwa yanditswe na Me John Kabuye,bavuga ko iki cyemezo cya RGB cyahagaritse ubuzima bw’ikipe bwose.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko bababajwe nuko kuwa 27 Kanama 2020 bandikiye RGB basaba ko yakwisubiraho kuri iki cyemezo cyayo ikabemerera hagakorwa inteko rusange ariko ikabyanga.

Aba banyamuryango bavuze ko nyuma y’aho RGB yanze ko bakora inteko rusange,bifuje gutakambira Perezida wa Repubulika kugira ngo akureho iki cyemezo iyi nteko rusange iterane bakemure ikibazo kiri muri Rayon Sports.

Bavuze ko iki cyemezo cya RGB kibangamiye inyungu z’Umuryango ndetse kandi cyambura Abanyamuryango uburenganzira bwabo bw’ibanze ku muryango wabo.

Aba banyamuryango bavuze ko Umuyobozi wa RGB atigeze abasubiza ibibazo byose bamubajije n’impamvu atabihaye agaciro ahubwo yabasubije ko gutegura inteko rusange bidashoboka kuri ubu kugeza igihe bazabimenyeshwa.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko Inteko rusange y’umuryango ariyo ifite ububasha bwo kuvugurura amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta,ko bitari mu nshingano za RGB.

Abanyamuryango ba Rayon Sports Association bavuze ko batazi imikoranire ya RGB n’umuvugizi w’umuryango akaba na perezida w’Ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate kuko ngo we yanasabye ko RGB imufasha gushyiraho amategeko.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yakuraho iki cyemezo cya RGB hanyuma bagategura inteko rusange yo kwigira hamwe ikibazo cy’umwuka mubi n’amakimbirane ari mu muryango kugira ngo bikemuke burundu.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yabemerera gukora inteko rusange bagashyiraho amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta no kuvugurura inzego z’umuryango kugira ngo zijyane n’amategeko.

Kuwa 7 Kanama 2020 nibwo RGB yandikiye Rayon Sports ibaruwa iyisaba guhagarika inzego zose z’Umuryango hagasigara komite nyobozi ya Munyakazi Sadate igategura amategeko shingiro ari nabyo Munyakazi Sadate yahise ashyira mu bikorwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] rwakemuye impaka zari zavutse mu ikipe zivuga k’umuyobozi uhagarariye ikipe mu mategeko aho rwemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemewe aho kuba Ngarambe Charles wabyiyitiriraga.