Print

Ututse u Rwanda cyangwa Perezida wa Repubulika,Nzagutuka ku mugaragaro izuba ryaka – Ingabire Marie Immaculée

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2020 Yasuwe: 5277

Uyu muyobozi uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziri mu zibaho abantu benshi barimo n’abashobora gutuka igihugu cy’u Rwanda ku buryo yumva ko kuba yabasubiza nta kibazo cyangwa ipfunwe bimutera.

Immaculée avuga ko kuba yatukana kuri izi mbuga atari ibintu avuga ko bikomeye cyane ko atabikora mu gihe uwo atuka arengana. Ati:

Ariko njyewe mujya munsetsa, ese kuki mwumva umuntu yaza akagutuka cyangwa agatuka igihugu? Njyewe untutse nta kibazo ariko ugatuka igihugu cyanjye nkakwihorera?

Yakomeje kandi anabwira itangazamakuru rijya rigerageza kumuzanaho iterabwoba, ababwira ko atajya ahinduka bagomba kubyibagirwa, aho yagize ati:

Hari ubwo njya mbona namwe abanyamakuru mushaka kunzanaho iterabwoba.. mubyibagirwe uyu uvugana nawe ntajya ahinduka. Ugatuka iki gihugu ? Ugatuka Perezida wa Repubulika ? Nzagutuka pe ku mugaragaro izuba ryaka.

Ingabire Marie Immaculée kuri Twitter akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 40, ibintu avuga ko niba agututse cyangwa agukebuye abamukurikira bose baba bagomba kubibona. Yagize ati:

Nzagutuka bose babibone ko nagututse. Hari ibintu bitagomba gukorwaho, ibyo ni uko bimeze.

Ingabire Marie Immaculée avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga iyo bikoreshejwe neza bifasha mu guteza imbere igihugu.

Nk’uko tubikesha Ukwezi, uyu muyobozi avuga kandi ko by’umwihariko izi mbuga nkoranyambaga zifasha mu kuba abazikoresha cyangwa abaturage bashobora kubaza inzego inshingano zazo.


Comments

Kanyarwanda 7 September 2020

Oya mubyeyi ndagusabye ntugatukane, bariya batukana ni abantu batagira uburere. Ngaho rero ibaze umubyeyi uri gutukana na mayibobo mu muhanda, ubwo se umufata ute? Birababaje ariko ntibikwiye ko ukoronkana nabo.