Print

Umugore wahisemo kurongorwa n’igiti yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2020 Yasuwe: 4238

Uku gushyingiranwa kw’igiti n’uyu mugore kukaba kwarabereye i San Jacinto Amilpal muri Leta ya Oaxaca mu gihugu cya Mexico, ariko amakuru akaba avuga ko mu by’ukuri, ubu bumwe bw’abashyingiranwe budashoboka kuko igiti ntigishobora kwemera gushyingirwa ahubwo gikeneye kurengerwa.

Uyu muhango wari uyobowe n’umukinnyi wa filimi akaba n’impirimbanyi mu gushyigikira ibidukikije, Richard Torres. Torres nawe ubwe akaba azwiho kuba yarasezeranye n’igiti.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bibitangaza, ngo Richard Torres nawe yashakanye n’igiti i Bogota, muri Columbiya mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo gushishikariza inyeshyamba z’ingabo z’impinduramatwara zo muri Kolombiya gutera ibiti aho gutera intambara. Kandi yafashije abageni benshi gushyingiranwa n’ibiti kuva icyo gihe.

Amakuru avuga kandi ko gukora ubukwe n’igiti byagombaga gukemura ikibazo cyo guhagarika itemwa ry’ibiti mu buryo butemewe n’amategeko muri San Jacinto Amilpal muri Leta ya Oaxaca muri Mexico. Uyu mugore wahisemo gushyingiranwa n’igiti yagize ati:

Gukorana ubukwe n’igiti, ni uburyo bwo kwigaragambya, nshaka kuvuga ko tugomba guhagarika gutsemba amashyamba, kuba umubibyi buri munsi, buri munota, buri segonda.

Undi mugeni washyingiranwe n’igiti witwa Andrea Tanat agira ati: “Natekereje ko bishimishije kuba dufite ibyo twiyemeje, atari kuri iki giti gusa, ahubwo no ku bidukikije byose.” Ati: “Natekereje ku kuntu tumaze kwangiza ibidukikije, nuko mpitamo kuza gushaka.”




Comments

Nkuranga jean 7 September 2020

Ibi bintu ni amahano akomeye cyane Bantu mureba kure muze dusengere iyi si irarangiye pe