Print

Ngoma: Gitifu w’Akagari yatemwe n’abantu yafashe bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 2285

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki uya 4 Nzeri 2020,ahagana saa mbili mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Zaza.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi witwa Musigiyimana Balthazar yatemwe mu mutwe ubwo yari ari kumwe n’abakora irondo ry’umwuga bagenzura abatubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barengeje amasaha ya saa Moya,.

Ubwo bageraga mu rugo rw’umuturage, umwe ngo basanze ari gucuruza inzoga ari kumwe na murumuna we bababaza impamvu bari gucuruza inzoga banarenze ku mabwiriza barabihorera.

Nyuma ngo binjiye mu nzu basohokana imihoro batema mu mutwe mu buryo bukomeye uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ahita ajyanwa ku kigo Nderabuzima aho nabo bahise bamwohereza mu bitaro bya Kibungo ari naho yakomereje kuvurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muturage yahise atabwa muri yombi agashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ati “ Byabaye mu ijoro ryakeye ahana saa 20h 10 ubwo bagenzuraga abaturage batari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Iwe yari yarahahinduye akabari, uwo muturage watemye umuyobozi ni murumuna wa nyiri akabari, we twamufashe ariko nyiri akabari yahise aducika aratoroka.”

Gitifu Singirankabo yakomeje avuga ko mu bugenzuzi bakoreye muri uru rugo, basanze hari hari na litiro 140 z’inzoga zinkorano yari ari gucuruza mu buryo butemewe.

Yavuze ko kandi basabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakirinda guhangana n’ubuyobozi mu gihe babasanze mu makosa.

Kuri ubu uyu muturage watemye mu mutwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Zaza kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.