Print

Ibigo birimo HEC, RALC, WDA na NCC byasheshwe

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2020 Yasuwe: 3431

Ni mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibigo bya Leta hagamijwe gukoresha neza umutungo wayo, Guverinoma y’u Rwanda yakoze ayo mavugurura, igahuza ibigo byari bisanzwe biriho ibindi bigakurwaho.

Iri teka rigena ko Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) ndetse n’Ikigo cyari gishinzwe Inkoranyabitabo na Serivisi z’Ishyinguranyandiko byose biseswa, bigasimbuzwa ikigo gishya kizakomatanya inshingano zabyo. Ni ikigo cyahawe izina ry’”Inteko y’Umuco”.

Ibigo birimo Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) na Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato (NECDP) byasheshwe, bisimbuzwa ‘Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana’ (NCD).

Ibyari Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), byasheshwe, inshingano zabyo zihurizwa mu cyiswe ‘Ikigo Gishinzwe Amashuri Makuru’.

Ni impinduka zemejwe nyuma y’uko ku wa 3 Kanama 2020 zari zemejwe n’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda. Iri teka rigena ko abari abakozi b’ibigo byasheshwe, bashyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano zayi bagacungwa hakurikijwe amategeko abigenga.