Print

Umubare w’abakinnyi banduye Coronavirus mu ikipe ya Paris Saint Germain ukomeje kurushaho kwiyongera

Yanditwe na: Martin Munezero 6 September 2020 Yasuwe: 1091

Muri iki cyumweru ni bwo bamwe mu bakinnyi ba paris Saint Germain ubwo bavaga mu biruhuko batangiye gupimwa Coronavirus, ku ikubitiro basanga Neymar, Angel Di Maria na Leandro Paredes barayanduye.

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Paris Saint Germain yongeye gutangaza ko mu bindi bipimo byafashwe harimo abakinnyi batatu bayanduye ariko ntibatangaza amazina, gusa ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo L’Equipe byatangaje ko amakuru bamenye ari uko abo bakinnyi ari Marquinhos, Icardi n’umunyezamu Keylor Navas.

Bamwe mu bakinnyi bakoreye ibiruhuko kuri Ibiza basanzwemo Coronavirus

Aba bakinnyi bose bagiye bagaragaraho Coronavirus, ni abakoreye ibiruhuko byabo ku mucanga wa Ibiza muri Brazil, ahakunze gusohokera ibyamamare mu mupira w’amaguru mu gihe cy’ibiruhuko.

Kugeza ubu ikipe ya Paris Saint Germain yari ifite umukino mu mpera z’icyumweru gitaha na Lens ari nawo wa mbere ikinnye nyuma ya Champions League, ukaba ushobora kuba wasubikwa mu gihe andi makipe yo azaba akina umukino w’umunsi wa gatatu.