Print

Mali: Ibrahim Boubacar Keïta wahiritswe ku butegetsi yagiye kwivuriza muri UAE

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2020 Yasuwe: 672

Bwana Keïta w’imyaka 75, yari amaze iminsi itatu arwariye ku ivuriro ryigenga ryo mu murwa mukuru Bamako.

Abakora ku kibuga cy’indege i Bamako bemeje ko indege yari arimo yahagurutse mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu, nkuko umunyamakuru wa BBC Seydina Alioune Djigo uri muri Afurika y’uburengerazuba abivuga.

Yagiye kuvurirwa mu bitaro by’i Abu Dhabi mu murwa mukuru wa UAE.

Kumwemerera kuva muri Mali byavuye mu biganiro hagati y’agatsiko k’abasirikare kamuhiritse ku butegetsi n’imiryango mpuzamahanga.

Mbere, ako gatsiko n’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bari bemeranyijwe ko amara ukwezi kumwe mu gihugu mbere yuko yajya kwivuriza hanze.

Ariko, kuva Bwana Keïta yajyanwa mu ivuriro ryigenga ry’i Bamako muri iki cyumweru kubera indwara y’imitsi yo mu bwonko, abahagarariye CEDEAO, umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika basabye ko ahabwa uruhushya rwo kujya hanze.

Byemezwa ko CEDEAO yanditse ibaruwa yizeza ko uwo wahoze ari perezida wa Mali azitaba ubucamanza bw’iki gihugu niburamuka bumuhamagaje mu gihe kiri imbere.

Bwana Keïta yavuye muri Mali ku munsi nyirizina agatsiko k’abasirikare kamuhiritse ku butegetsi katangijeho ibiganiro ku nzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi) igamije kugeza ku butegetsi bwa gisivile.

Kuva ejo ku wa gatandatu, abantu barenga 500 bitabiriye ibyo biganiro bari kwiga ku buryo hasubiraho ubutegetsi bwemewe n’itegekonshinga. Ibi biganiro bizarangira ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa cyenda.

BBC