Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa uherereye Rugarama mu Karere ka Gatsibo

Yanditwe na: Ubwanditsi 2 September 2020 Yasuwe: 79

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 09/9/2020 saa sita z’amanywa (12h00) azateza muri cyamunara umutungo utimukanywa ugizwe n’isambu wa Kansayisa Jeannette uherereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rugarama, Akagali ka Kanyangese Umudugudu wa Remera kugira ngo hishyurwe umwenda abereyemo Gakunzi Narcisse.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igendanwa ya Me Justin Ruvusha: 0784859763/0785762006.