Mu bafatiwe hariya mu irimbi baryamye, barimo abasore bigaragara ko bari hagati y’imyaka 20 na 25 , barimo n’umugabo bigaragara ko arengeje imyaka 35.
Ni mu Kagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Urugwiro, mu Murenge wa Kimironko. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mme Umuhoza Mado Rwabukumba yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko batunguwe no gusanga ari abantu bakuru barara muri iryo rimbi mu gihe byari bizwi ko ari abana bo mu muhanda bararamo. Yagize ati:
Twakoze ‘Operation’ mu irimbi tureba abana bararamo ntibaboneka, tuhasanga abasore 6 bagangitsemo, abafashwe, twabajyanye kuri Stade Amahoro, Operation irakomeje.
Abatuye hariya Nyagatovu bavuga ko abana birirwa mu irimbi bangiza imva bazikuraho ibyuma bagurisha, abandi bakavuga ko ngo buri wese mu barara hariya muri ririya rimbi aba afite ISIBO araramo.
Ngo i Kigali hari n’abantu barara ku nzira babanje kureba ko umutekano wabo wizewe bagasasa amakarito bakaharyama.
Mu gihe gishize nabwo hari urubyiruko rwirirwagamo rukiniramo urusimbi ariko nyuma yuko hitabajwe inzego z’umutekano zikabafata ubu ntibakibarizwamo.
Ndabaßhimire