Print

Perezida Kagame yasabye abakora mu nzego z’ubutabera kuba inkingi yo kurwanya ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2020 Yasuwe: 961

Urwego rw’ubutabera rwagaragaje ibyo rwagezeho mu mwaka ushize n’ibiteganywa gukorwa ari nabwo Perezida Kagame yabashimiye ibyo bagezeho ariko anabasaba kurushaho gukora neza by’umwihariko birinda gutakaza icyizere bafitiwe n’abanyarwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gikataje mu guhangana na ruswa aboneraho kwibutsa abakozi b’urwego rw’ubutabera ko bakwiye kuba ku isonga mu kuyirwanya aho kuba inkomoko n’imbarutso yayo, abahamagarira kurushaho kwimakaza ubwangamugayo.

Ati “Abanyarwanda bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo kandi ntibazareka gusaba ko bahorana kudakemwa.Mugomba kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa,ntimukwiye kuba inkomoko yayo.

Aha niho inkingi y’uru rwego igomba gushingira kugira ngo ikureho gukeka cyangwa kwibwira ko abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko abanyabyaha bakihisha ubutabera,ukuboko kwabwo kuzabageraho aho bihishe hose, ashimangira ko yizeye ko ubutabera bw’igihugu bufite ubushobozi bwo guca izo manza.

Ati “Abakoze ibyaha byagize ingaruka mu mateka yacu n’ibindi byaha ibyo aribyo byose ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose.Kuburanisha no guca imanza z’aba banyabyaha ni mwebwe bireba nizeye ko mufite ubushobozi bwo kuzica uko bikwiye.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe inzego zitandukanye z’imibereho y’abanyarwanda ariko ubutabera bwakomeje gutangwa ndetse avuga ko hakwiriye kunozwa ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yatumye inzego z’ubutabera zihuta mu mikorere aho yashimye intambwe zimaze gutera ariko asaba kurushaho kunoza imikorere.



Hatangijwe umwaka w’ubucamanza wa 2020-2021