Print

Tito Rutaremara yavuze ko FPR atari abamalayika

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2020 Yasuwe: 3001

Ibi Tito Rutaremara w’imyaka 76 y’amavuko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru. Ibi yabivuze asubiza ku bijyanye n’abantu bamwe bikunze kuvugwa ko batatira amahame ya FPR Inkotanyi, yemeza ko mu muryango harimo ibigoryi ariko ngo abazima kaba aribo benshi, ari nayo mpamvu ikomeza gutera imbere.

Yayanze urugero nko kubiheruka kuvugwa na Bamporiki Edouard. Tito Rutaremara ati:

Ariko RPF ntugirengo ni abamalayika, ni abantu. Kandi babaye benshi, twagiye dukura… Ntabwo turi abamalayika, harimo abazima harimo n’abatari abazima, igituma ikinakora ni uko abazima ari bo benshi ariko ntiburamo ibigoryi birimo, none se abo nagendaga nkubwira [aha yavugaga Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa na Gahima bahoze muri FPR]… Nka Gahima yari muri RPF rwose tunayitangira, Theogene [Rudasingwa] we ntabwo yari ayirimo ndetse na Kayumba abo ni abaje nyuma ku rugamba, burya abo Perezida aba abwira ni nk’abongabo.

Yakomeje agira ati :

Iyo havuyemo umwe hinjira icumi, turi benshi kuruta uko twari turi mbere kandi icyo gihe twari dufite ibikorwa bimwe, bigendera hamwe turi ku rugamba ari rwo tugiye kubonezaho. Ubu rero turi ku bintu byinshi bigiye bikora, RPF kandi irafunguye abantu bose barinjira, hari uwinjiramo ari opportunist (atagenzwa na kamwe) afite icyamuzanye kitari wenda icya RPF, kandi RPF si Imana ngo irebe mu mitima y’abantu, uwinjiye wese iramwakira.

Kandi RPF nk’umuryango burya ntabwo ijya yirukana abantu ngo ibakuremo. Uba aho, bakakugumishamo noneho bakakugorora urimo, ni wowe wijyana. Kuko RPF ni umuryango, umuryango burya ntabwo wicara uti kanaka, uyu mukobwa ni indaya reka tumwirukane. Oya ! Ahubwo mugerageza kumuvura yazananirwa kuko abona bamutunga agatoki akaba ari we witwara.

Muri icyo kiganiro yagiranye n’Ukwezi, yagarutse ku bahunze barwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa, Gahima na Rudasingwa. Yasobanuye uko bavuye muri FPR, ndetse anashimangira ko ubu batandukanye batagishyize hamwe kuko ari ibisambo bitatu bidashobora guhuza ngo bikunde.