Print

Umugore w’umu Dasso watoraguye umwana w’uruhinja wari umaze iminsi ine avutse akamurera yazamuriwe amapeti[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 7 September 2020 Yasuwe: 5595

Uyu mwana yamutoraguye tariki 20 Kamena 2020 amutoragura mu Kagari ka Kabeza gaherereye mu Murenge wa Kabarore, icyo gihe ngo bakimutoragura amaso y’umwana yasaga icyatsi kubera kwicwa n’inzara n’imbeho, abantu bose bamugeragaho bagatinya kumufata ngo atabapfiraho bikabakururira ibibazo.

Uyu mugore usanzwe ufite abana batatu ngo we yageze kuri uyu mwana impuhwe za kibyeyi ziraza yiyemeza kumuterura akamujyana kwa muganga kandi akanakomeza kumurera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwihagurukiye yavuze ko gufata icyo cyemezo bitari byoroshye bitewe n’abantu bamucaga intege bamubwira ko uwo mwana azamupfiraho, umugabo we nawe ngo kubyakira byabanje kumugora kuko yabonaga uwo mwana batamurera ngo abeho bitewe n’uburyo yari ameze.

Ati “Namutoraguye tariki 20 Kamena mutoragura aho bita mu Kaje mu Kagari ka Kabeza, nkimubona nagiye kumva numva kumurera binjemo, kari akana kameze nabi gahambiriye mu myenda ku buryo yaburaga amasaha make ngo ashiremo umwuka, abantu bose bakagatinya, numva mugiriye impuhwe mbifatanya no kwizera nsaba Imana kumpa imbaraga zo kurera uwo mwana.”

Avuga ku kuntu abana be n’umugabo we bakiriye kurera uwo mwana, yavuze ko umugabo we atabanje kubyumva neza ariko ngo yareba uburyo umugore we afitiye urukundo rwinshi uwo mwana ageze aho arabyemera, abana be ngo nabo babyakiriye neza dore ko bose ari bakuru, umuto afite imyaka itandatu naho umukuru akagira imyaka 12.

Ukwezi kwa mbere mu kurera uyu mwana kwaramugoye

Uwihagurukiye yavuze mu kwezi kwa mbere kose yararaga yicaye, rimwe na rimwe akanatanga amafaranga menshi mu kumugurira amata muri Pharmacie kugira ngo agarure ubuzima.

Ati “ Mu by’ukuri byabanje kungora cyane cyane, najyaga ndara nicaye mbona ari ibintu bidashoboka ko uyu mwana yabaho akazanzamuka akamera neza, namujyanye ku kigo Nderabuzima abaganga baramusuzuma bambwira yuko ikintu cya mbere cyari kimwishe ari inzara n’imbeho banyumvisha uburyo mufashe neza yazakira amaso akareka kuba icyatsi.”

Yakomeje agira ati “ Kunywa amata ntabwo yabibashaga kuko ntabwo yari azi kunywa, iminwa no mu mihogo hari harumye bandangira amata yo muri Pharmacie igikombe kigura 9000 Frw, yatangiye igikombe akinywa icyumweru n’igice nyuma akinywa icyumweru none ubu igikombe akinywa mu minsi ine gusa.”

Yavuze ko aho umwana ageze ashimishije cyane bitewe nuko yagaruye ubuzima ubu akaba ameze neza ari umwana useka wishimirwa na buri umwe wese umubonye, yavuze ko abantu benshi b’inshuti ze bagiye baza kumusura bakareba uwo muziranenge yakiriye bamwe bakanamuhemba nkuko bisanzwe bikorwa ku mubyeyi wibarutse.

Umutima we wa Kimuntu wagororewe

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard,uyu munsi yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi yazamuwe mu ntera n’inama y’umutekano itaguye yabaye kuri uyu wa Mbere ngo bikaba bizemezwa n’inama ya komite nyobozi izaba vuba aha.

Yagize ati “ Twabikoze mu rwego rwo kugira ngo tumufashe igikorwa cyiza cy’ubumuntu yagize, anabone n’ubushobozi bwo gufasha uwo mwana n’abandi be afite. Ubundi mu rwego rw’umutekano iyo umuntu akoze igikorwa cyiza cy’ubutwari ingororano ya mbere ahabwa ni ipeti, amapeti rero yaba Dasso nubwo batayambara aranditse, ahera kubo hasi ba caporali kugera kuri ba ofisiye.”

Yakomeje agira ati “Ipeti yari afite yagombaga gukurikizaho sergent akazarivaho aba ofisiye ubwo rero twarimusimbukishije aba ofisiye, no mu bijyanye n’akazi bituruke ku myubakire y’abakozi uko bimeze aho yari ari ku rwego rw’Umurenge ntabwo ariwe wari uyoboye none ipeti yabonye riramuha ububasha bwo kuba yayobora urwo rwego ku Murenge cyangwa akayobora indi ofise ku Karere.”

Meya Gasana yavuze ko kuzamura uyu mukozi mu ntera byakozwe mu rwego rwo kumufasha kumva ko igikorwa cyiza cy’ubumuntu yakoze nawe cyamugizeho impinduka yaba mu ipeti ndetse no kuzamurwa mu mushahara.

Inama ku babyara abana bakabajugunya

Uwihagurukiye yanenze abakobwa n’abagore babyara abana bakabajugunya yibaza impamvu umuntu afata umwanya agatwita amezi icyenda yose yamara kwibaruka akajugunya uwo muziranenge.

Ati “ Ndagaya abantu babyara abana bakabajugunya kandi muri iki gihe hari abajyanama b’ubuzima bafasha abantu kuboneza urubyaro, mu bigo Nderabuzima bafasha abantu mu buryo bwinshi ndabagaya pe, nkanashishikariza abantu bafite ubushobozi kugira umutima wo gufasha abana nkabo bagiye bajugunywa, uwo mwana ashobora gukura akakubera umwana w’umugisha nubwo aba yahuye n’umubyeyi ufite ubunyamaswa.”

Yasabye abantu bafite umutima wo gufasha kandi banafite ubushobozi kujya bigomwa nibura bakajya mu bigo by’imfubyi bakakira umwana umwe bakamurera kuko bitanga umugisha bigatuma na wa mwana akurira mu muryango.

Kuri ubu umwana we yamwise Ishimwe Ganza Sylvan.