Print

Foden na Greenwood birukanwe mu ikipe y’Ubwongereza kubera kwinjiza mu mwiherero abakobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2020 Yasuwe: 1519

Aba bakinnyi bombi bakina basatira bafashwe bari kwinjiza mu byumba abakobwa ubwo ikipe y’Ubwongereza yari imaze gukina n’igihugu cya Iceland mu mukino wa UEFA Nations League batsinze igitego 1-0 kuwa Gatandatu.

Amashusho yagaragaje aba basore bari kumwe n’aba bakobwa niyo yabatamaje bahita birukanwa mu ikipe y’igihugu aho batari bujyane na bagenzi babo muri Denmark gukina undi mukino n’iki gihugu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza,FA,riri gukorana n’amakipe y’aba basore ariyo Manchester United na Manchester City kugira ngo babacyure byihuse mu gihe Polisi ya Iceland iri gukora iperereza kugira ngo ibahanire kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho bashobora gucibwa amapawundi 1,360.

Ubwo muri aba bakobwa yaganiraga n’ikinyamakuru DV,yagize ati “Ntabwo twari tuzi aya mabwiriza yo kwirinda Covid-19,ntabwo bigeze batubuza gufata amafoto.”

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bakobwa bakodesherejwe ibyumba bitandukanye kugira ngo aba bakinnyi bajye kubasura.

Undi mukobwa yavuze ko yabwiye aba bakinnyi ko hari ifoto iri gucaravara kuri Snapchat ashobora kubakoraho banga kuyifungura.Yavuze ko yari amaze iminsi ari mu rukundo n’umwe muri aba bakinnyi.

Yavuze ko yavuganye n’umwe muri aba basore ariko avuga ko atari buze gutangaza aho bahuriye.

Mu yandi mashusho,aba bakobwa bagaragaye binjira muri iyi hoteli baganira uko baraza guhura n’aba bakinnyi mu byumba babakodeshereje.

Umutoza Gareth Southgate yavuze ko aba bakinnyi batarakura mu mutwe bagomga guhita boherezwa iwabo.

Aba basore bose bari bakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa Gatandatu,bari mu mazi abira kuko n’amakipe bakinira yabamaganye.

United yagize iti “Manchester United yifatanyije na FA ndetse ibabajwe cyane n’amakosa ya Mason Greenwood ku byabaye.

City ya Foden nayo yagize iti “Biragaragara ko ibikorwa bya Phil bidahwitse.Imyifatire ye ntabwo inyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 gusa ahubwo inyuranyije n’imyitwarire ikwiriye kuranga umukinnyi wa Manchester City n’ikipe y’Ubwongereza.”

Aba bakinnyi bakimara gufatwa,bahise babuzwa guhura na bagenzi babo ndetse ntibakoze imyitozo.