Print

Umugeni yarwaniye mu bukwe yambaye agatimba induru ziravuga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2020 Yasuwe: 10418

Nkuko uwashyize hanze aya mashusho yabitangaje,ubu bukwe bwahindutse imirwano bwabereye ahitwa Penlan Rugby Club mu mujyi wa Swansea muri Wales.

Aya mashusho yafashwe ku munsi nyirizina w’ubukwe bw’uyu mugore,yagaragaje uyu mugeni ari kugundagurana n’umugabo wari watumiwe aho bikekwa ko yamushinjaga kugira uruhare mu guta ubwenge k’umukobwa wari waje muri ubu bukwe w’inshuti ye.

Uyu mugeni wari ubyibushye yakuruye uyu mugabo amutura hasi,arangije amujya hejuru amuhata amakofe ari nako amubuza kwinyagambura akoresheje ibiro bye byinshi.

Abari batashye ubu bukwe bahise bagerageza gutabara uyu mugabo wahatwaga amakofe n’uyu mugeni wari wari umuri hejuru yambaye agatimba.

Umuntu wafashe aya mashusho,yagaragaje undi muntu wari wambaye ikanzu y’umweru waru uryamye yubamye bigaragara ko yataye ubwenge.

Amashusho yarangiye uyu mugeni yunamutse kuri uyu mugabo yakubitaga ari nako agatimba kakiri ku mutwe.

Yahise akurikirwa n’abo yari yatumiye mu bukwe bwe.

Iyi video yashyizwe ku rubuga rukunze kuvuga ku duhsya tuba mu bukwe rwitwa Reddit yahawe umutwe ugira uti “Nta gisa nko kubona ingumi arizo zirangije ubukwe bwawe.”

Undi yahise ayishyira ahandi yandikaho ati “Nguyu umugeni warwaniye mu bukwe bwe.”

Munsi y’iyi video hari handitse ko uyu mukobwa wari wataye ubwenge ari inshuti magara y’uyu mugeni ndetse ko yari yataye ubwenge kubera kunywa umusemburo mwinshi.

Uwayishyizeho yagize ati “Bigaragara ko yaguye nta wamukozeho.”

Abarebye aya mashusho bagaye ibikorwa by’uyu mugeni warwaniye mu bukwe bwe aho umwe yagize ati “Ntukabwire umugeni ko yakoze nabi.”

Undi yagize ati “Niba ubukwe ari gutya bwagenze,tekereza uko gatanya izaba imeze.”