Print

Abanyamategeko bashyizweho n’umuryango wa Rusesabagina ngo bamwunganire bandikiye UN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 4724

Nkuko amakuru dukesha BBC abitangaza,aba banyamategeko baregeye Dr. Nils Melzer, intumwa idasanzwe ya UN ishinzwe kugenzura iyicarubozo n’ibikorwa by’ubugome, ibitari ibya kimuntu cyangwa gufata nabi no guhana kubi, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe Hotel Rwanda Foundation.

Mu nyandiko yasinyweho n’abanyamategeko Jared Genser na Brian Tronic bo muri Amerika bari muri barindwi bashyizweho kunganira Bwana Rusesabagina, bavuga ko kuva tariki 31 z’ukwezi gushize kwa munani yerekwa abanyamakuru "leta y’u Rwanda nta kimenyetso irerekana ko akiriho".

Aba banyamategeko bavuze ko umugore wa Rusesabagina yahamagaye mu Rwanda ngo bavugane ariko ntabyemererwe ndetse bemeza ko uko yafashwe nabwo yashimuswe.

Ku cyumweru,Perezida Paul Kagame yavuze ko Bwana Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, "ari we ubwe wagize uruhare mu kwizana mu Rwanda kurusha undi uwo ari we wese" ndetse yemeza ko nta kosa na rimwe ryakozwe mu kuza mu Rwanda kwe.

Kuwa 03 Nzeri 2020,Rusesabagina yasuwe aho afungiye I Remera n’ikinyamakuru The East African, acyemerera ko afunzwe neza ndetse yizeye ko azabona ubutabera n’urubanza rwe rukanyura mu mucyo.

Ati "Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima." Yongeyeho ko kuri uyu wa Kane yasuwe n’abaganga babiri.

Rusesabagina afungiwe muri kasho ya Remera aho yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu n’ubwiherero bwujuje byose.

Ubwo yaganiraga n’iki kinyamakuru yari yicaye ku gatebe gato,yambaye ikositimu n’ishati nta karuvati n’agapfukamunwa.

Ku bijyanye no kuburana,Rusesabagina yavuze ko yahawe uburenganzira bwo kwishakira abamwunganira.

Ati "Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuvuga ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko. Ntabwo nshaka kugaruka ku byo bandega kuko ari ikibazo kiri mu nkiko kandi iperereza riracyakomeje."

Rusesabagina yanze kugira icyo avuga ku buryo yafashwe nuko yageze mu Rwanda.Ati "Namenyeshejwe ibyaha bandenga kandi baracyabimbazaho.Iki n’ikibazo cyagejejwe mu nkiko."

Rusesabagina akurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abanyarwanda b’inzirakarengane mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018.

Aba bunganizi ba Rusesabagina basabye Dr. Nils Melzer gukora iperereza ku bibazo bamugejejeho "agahita asaba leta y’u Rwanda kwerekana ko Bwana Rusesabagina akiriho", "akarindwa ihohoterwa ry’umubiri no mu mutwe kandi akemererwa gusurwa no kuvurwa".

Ntihazwi igihe Bwana Rusesabagina azagezwa imbere y’ubucamanza, ubugenzacyaha buvuga ko "bitazatinda kuko yafashwe ikusanya ry’ibimenyetso ku byo aregwa ryarabanje gukorwa".

Ku rubanza rwe, ku cyumweru Perezida Kagame yagize ati: "Tuzi neza inshingano zacu, no mu rubanza nk’uru rukurikiwe cyane... Ruzabera mu ruhame, abitaye ku mucyo, kutabogama n’ibindi…rwose turumva neza iyo nshingano yo kubikora nabyo".

Umuryango wa Rusesabagina washyizeho abamwunganira 7 barimo:

Gatera Gashabana - Rwanda
Kate Gibson - Australia
Jared Genser - US
Brian Tronic - US
Peter Robinson - US
Vincent Lurquin - Belgium
Philippe Larochelle - Canada


Comments

abizera 8 September 2020

Rusesabagina ni abazungu bamugize intwari.Mu byukuri,siwe warokoye abantu bahungiye muli Hotel des Mille Collines.Ahubwo yishyuzaga amafaranga abantu bahahungiye.Gusa kumufata ntibisobanura yuko abarwanya u Rwanda batsinzwe birangiye.Kuko na FPR irwana yatakaje abantu benshi bali bakomeye,barimo Rwigema,Bunyenyezi,Bayingana,Kayitare,Ngumbayingwe,etc…Abasigaye barakomeje baratsinda.Ngewe nkeka ko Rwanda izahora mu ntambara.Byabaye umurage.Guhera kuli Coup d’état yo ku Rucunshu,nta muntu wategetse u Rwanda hatabanje kumeneka amaraso y’inzira-karengane.Kandi bose iyo batsinze bavuga ko “baje gutabara igihugu”.