Print

Nakoranye na Assia nkiri injiji, Ikiganiro kihariye na Yaka Muana wahishuye byinshi

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 8 September 2020 Yasuwe: 3459

Itandukana ryabo ntiiryavuzweho rumwe, aho uyu Yaka yivugira ko ari mu maboko meza kurusha mbere, mugihe hari abandi babona ko uyu Assia ntacyo atari yakoreye uyu musore yakuye i Gicumbi akamuzana i Kigali ubu akaba amwigaritse.

Aba bombi ntibatandukanye neza habe na gato, dore ko uyu Assia yatangaje ko Yaka yajyaga amutuka cyane ndetse biza kurengera ubwo yamutukaga kubabyeyi yasinze.

yagize ati " Umva nkubwire (abwira umunyamakuru) narihanganye bishoboka, ni kenshi Yaka yazaga yasinze akantuka akanyandagaza, ariko nkihanga gusa uyu munsi kwihangana byo sinabishobora"

yakomeje agira ati" Yaka ntacyo ntamukoreye, naramuzanye mugira umwana murugo we akabibonamo ubwisanzure buke, nubu nakubwira ko ari kumpamagara ansaba imbabazi ariko ibyange nawe byararangiye"

Mukiganiro DC TV RWANDA yagiranye na Pacifique uzwi nka Yaka Muana yahishuye byinshi ndetse yongera gushimangira ko gukorana na Assia ari uko yarakiri injiji.

Ati "Sinigeze nisanzura kwa Assia, Ariko ubu meze neza, nanubu ari kumpamagara ngo ngeyo (avuga Assia) ariko simbishaka, urumva narayobye nari nkiri injiji nkorera Assia atampemba ariko uwo turi gukorana ubu ampemba neza cyane."

Mubiganiro byinshi uyu Yaka yagiye agaragaza impamvu zitandukanye kwitandukana rye na Assia aho yibanda cyane ko uyu mukobwa akunda Amafaranga cyane ndetse ko yamukoresheje nkikiraro kimugeza kumafaranga nyamara yayabona we ntamuheho.

ni kenshi kandi byakunze guhwihwiswa hirya no hino ko uri gukorana na Yaka ubungubu ko ari kumukoresha nk’Igikoresho kugirango asenye uyu Assian Mutoni, abandi bakavuga ko abikora nanone agamije kuzamukira ku izina rya Assia Mutoni.

ikindi kivugwa muribi ni uko ngo bishobora kuba ari agakino kapanzwe naba bombi kugirango bakomeze kuvugwa cyane mu itangazamakuru ndetse ngo uyu Assia abone uburyo yamamaza Kompanyi ye yatangije muminsi ishize.

REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA YAKA MUANA UKUNZWE NABENSHI