Print

“Rusesabagina yizanye I Kigali turamufata”-Umuyobozi wa RIB

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 4333

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Col. Ruhunga yavuze ko Rusesabagina yafatiwe i Kigali nta muntu n’umwe umuzanye. Yavuze ko abavuga ko yaba yarashimuswe cyangwa se ko indege ye yayobejwe akisanga i Kigali atari ko byagenze.

Ati “Buriya iyo umuntu ashakishwa, aregwa icyaha, uburyo bwose buciye mu mategeko bwemewe gukoreshwa. Icyangombwa ni uko biba biciye mu mategeko.

Rusesabagina uburyo yafashwe byose byaciye mu mategeko kandi n’uwashaka wese iryo perereza yarikora kuko yaje mu ndege, yaciye ku bibuga mpuzamahanga, ntabwo umuntu aca ku kibuga gusa ngo yinjire agende, ibintu byose biba byanditse, haba hari za camera zireba umuntu, byose byaciye mu mucyo kugeza ageze aha.”

Yakomeje avuga ko bizagera igihe Rusesabagina nawe akivugira uko yageze mu Rwanda ku bushake bwe, “ko nta muntu n’umwe wamushimuse” ndetse ko “nta n’uwamutegetse kuza mu Rwanda.”

Ati “We yaraje agera mu Rwanda, twaramushakaga turamufata. Ibyo kuvuga ngo yaje mu Rwanda aziko agiye mu Rwanda, cyangwa yaje ate, ibyo ni ibindi ariko nta wigeze amushyiraho igitugu, nta wigeze amushimuta ngo amuzane ku ngufu, yaje ku bushake bwe, kandi nawe igihe nikigera bakabimubaza mu rukiko azabivuga. Gushimutwa ntabwo aribyo, yaraje agera i Kigali, hanyuma arafatwa.”

Ambasade y’u Bubiligi yamusuye nk’umuturage wayo

Ruhunga asobanura ko aho Rusesabagina afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera, afunzwe neza kimwe n’abandi bakekwaho ibyaha.

Ati “Si we wa mbere, sinzi impamvu yavugishije abantu benshi. Mbere ye abasirikare be b’iriya mitwe y’iterabwoba barafashwe, berekwa n’itangazamakuru, n’ubu bari mu butabera barakurikiranwa.”

Nyuma y’abo basirikare, yatanze urugero ku bandi bafitanye isano mu byaha na Rusesabagina, barimo uwari Umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na Nsengimana Herman wamusimbuye ku buvugizi bw’uyu mutwe.

Yakomeje agira ati “Ibi ni ibintu tumazemo igihe, abantu bose bakekwaho guhungabanya umutekano, iyo bafashwe, baraza bakajya mu butabera, tukabaha ibyangombwa byose bigendanye n’uburenganzira bwabo, bakabona umwunganizi, bakabona ubuvuzi niba barwaye. Rusesabagina yaje avuga ko arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso, muganga aramusuzuma amuha imiti, n’ubu buri munsi iyo afite ikibazo abonana na muganga.”

Nk’umuturage w’u Bubiligi kuko afite ubwenegihugu bwabwo, kuri uyu wa Mbere yasuwe n’umwe mu bayobozi muri Ambasade y’iki gihugu, afite abunganizi babiri ndetse ubu asigaye avugana n’umuryango we ku buryo uburenganzira bwe bwubahirizwa.

Ati “Turabyubahiriza nk’uko amategeko tugenderaho abiteganya.”

Dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha

Ruhunga asobanura ko mu miterere y’ibyaha Rusesabagina akekwaho, bifitanye isano n’ibyo abandi barwanyi mu mitwe ya FLN bashinjwa, ku buryo bitigeze bigorana mu gukora dosiye ye.

Ati “We n’abasirikare be bahuriye kuri ibyo byaha byinshi by’iterabwoba, byo kwica, byo gushimuta, byo gutwika, byo gusahura, bo hari aho bari bageze ariko bizagera mu rukiko baburanira hamwe kugira ngo urubanza rurusheho kumvikana.”

Ingingo ya 12 mu itegeko rirwanya iterabwoba, rigaragaza ko Umugenzacyaha uri gukora dosiye, yemerewe kuyikora mu minsi 15 ishobora kongerwa ariko idashobora kurenga iminsi 90.

RIB isobanura ko kuri Rusesabagina kuko hari abari barafashwe mbere dosiye zikaba zari zarakozwe, bigakubitana n’uko n’ibimenyetso byari byaregeranyijwe ku bufatanye n’amahanga, yafashwe ibimenyetso byinshi bihari ku buryo iyo minsi iteganywa n’itegeko ishobora kutageraho.

Ati “Kugeza ubu, urebye uburyo amaze kubazwa n’ibimenyetso bihari, numva n’ejo dushobora kuyigeza mu Bushinjacyaha, birenze ejo wenda byarengaho umunsi ariko dosiye irateguwe ku buryo ejo dushobora kuyigeza mu Bushinjacyaha kandi nabwo buba bufite iminsi itanu ikagera mu rukiko urubanza rukaburanisha, kuko bariya baturage bakeneye ubutabera, indishyi, hari abamugaye, hari abatakaje ababo, hari abatakaje ibyabo.”

Ruhunga yaburiye abakomeje ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ko igihe kizagera nabo bakagezwa imbere y’ubutabera, kuko intambara barwana si yo, mu gihe igihugu gishishikajwe n’iterambere. Ati “Ntabwo umuntu umwe kumva ngo ari mu mahanga ngo ntazagerwaho, yaba yibeshye.”

Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Harimo kandi ibyaha by’iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane, b’Abanyarwanda. Byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Inkuru ya IGIHE


Comments

ayinkamiye 8 September 2020

Dore uko Ikinyamakuru Umuseke.rw wabyerekanye: Mu gushaka kuba President w’u Rwanda,Rusesabagira nta makenga yagize.Yumvaga ko President wa Zambia azamufasha.Nyamara yali azi neza yuko Sankara yamennye amabanga bali bafitanye na Zambia.Ikindi kandi,yabonaga ukuntu intumwa za Zambia zacicikanye ziza mu Rwanda kureba Kagame.Yagombye kuba yaramenye ko barimo “gupanga ifatwa rye”.Zambia yamuteze umutego awugwamo. Rusesabagina niwe wizize.Ameze nk’IMBEBA ifatwa n’akamashu.Mu yandi magambo,nta makenga yagize.