Print

Icyiciro cya kabiri cy’impunzi z’i Mahama kirataha muri iki cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 686

Hazaba hashize ibyumweru bibiri icyiciro cya mbere cy’izo mpunzi - zari hafi 500 - gitahutse. Nibwo bwa mbere hari habayeho gucyura impunzi biteguwe kandi byumvikanyweho n’ibihugu byombi.

Ku wa kane w’icyumweru gishize hongeye kuba inama yahuje intumwa z’ibihugu byombi na UNHCR ku gucyura icyiciro cya kabiri cy’impunzi, ari nayo yemeje itariki ya 10 z’uku kwezi.

Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, avuga ko bari "kuzuza ibisabwa ku bantu hafi 550" ngo bazahaguruke ku wa kane.

Mu butumwa yandikiye BBC, Madamu Villechalane yagize ati: "Birumvikana ko hari abashobora kutaba babyujuje ngo bagende, hari n’abashobora kwisubiraho ku munota wa nyuma ariko tugomba gucyura abagera kuri 500.

"Umubare wa nyuma uzamenyekana kuri uwo munsi abantu buriye imodoka".

UNHCR ivuga ko mbere yo gutahurwa, izi mpunzi zibanza gusuzumwa coronavirus.

Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga zivuye i Mahama, UNHCR yavuze ko hatahuwe hafi 500 kuko ikigo cy’agateganyo kiri ku ruhande rw’u Burundi ari wo mubare kibasha kwakira.

Icyo gihe umuvugizi wa ministeri y’umutekano mu Burundi yabwiye BBC ko biteguye "kwakira impunzi zigera ku 1,200" icya rimwe kuko bateguye ibigo bibiri byabasha kubakira.

3,000 bashaka gutaha

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, impunzi zigera kuri 300 zasinye ku ibaruwa zandikiye Perezida w’u Burundi zimusaba kuzifasha gutahuka.

Kuzicyura byakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda "gufata nk’ingwate impunzi z’Abarundi", ibyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahakanye avuga ko "atari rwo rufite impunzi nyinshi z’Abarundi mu karere".

Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga, mu buryo budasanzwe, ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda hari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa by’ubutazi naho ku ruhande rw’u Burundi hari ba minisitiri w’ubuzima n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.

Madamu Villechalane yabwiye BBC ko kugeza ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu nkambi ya Mahama "hari hamaze kwiyandikisha hafi impunzi 3,000" zishaka gutaha.

Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 mu mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Inkuru ya BBC